UBUYOBOZI BURASABA ABATURAGE UBUFATANYE MU KURWANYA INZOGA Z'INKORANO ZITEMEWE KUKO ZANGIZA UBUZIMA
Umuyobozi w'Akarere Bwana Rangira Bruno ageza ubutumwa ku byiciro bitandukanye by'abayobozi mu Murenge wa Mpanga
Ubuyobozi bw'Akarere buri gushyira imbaraga mu kwegera abaturage no kubagezaho ubutumwa butandukanye, burimo ubugaruka ku ngingo zo kwirinda inzoga z'inkorano zitemewe kuko zangiza ubuzima, ndetse n'ubwo kwirinda icyorezo cy'Ubuganga(RVF) gifata amatungo yuza.
Muri iki cyumweru, mu bice by'imirenge ya Mpanga, Kigarama, Kirehe, Gatore, n'ahandi aho abagize Komite nyobozi y'Akarere basuye abaturage hose babagejejeho ubwo butumwa; ndetse no mu yindi mirenge hatangwa ubwo butumwa mu rwego rwo kwita ku buzima n'iterambere ry'abaturage.
Mu Murenge wa Mpanga, Umuyobozi w’Akarere Bwana Rangira Bruno yakoranye inama n'abayobozi mu byiciro bitandukanye birimo ku murenge, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'utugari, Abakuru b'Imidugudu, Abashinzwe umutekano mu midugudu n'Abajyanama b'ubuzima abasaba ubufatanye, aho yababwiye ko inzoga zikorwa zitujuje ubuziranenge ari mbi kuko zangiza ubuzima, asaba aba bayobozi ubufatanye mu kwimakaza isuku y’ibinyobwa n’iy’ibiribwa; no gutanga amakuru kugira ngo izo nzoga zifatwa nk’ibiyobyabwenge zikumirwe burundu.
Yagize ati: “Hashyizweho n'uburyo bwo kugenzura ko ibirori bibera mu ngo iwacu ko bifite isuku, bifite ubuziranenge, kugira ngo dukore ibintu bidafite ikibazo. Hashyizweho amabwiriza y’uko hategurwa amafunguro, ibyo kurya, n’ibyo kunywa. Aya mabwiriza yaje kugira ngo akomeze adufashe kubahiriza isuku, ariko n’abaturage bakomeze basabane."
Umuyobozi w'Akarere yibukije kandi ko icyorezo cy’Ubuganga nubwo gifata amatungo yuza, n’abantu bashobora kucyandura mu gihe hari aho bahuriye n’amatembabuzi y’itungo rirwaye, asaba abayobozi n'abaturage ubufatanye mu gukumira iyi ndwara; no gukurikirana iyubahirizwa ry’Amabwiriza ya Minisiteri y’ubuzima ku itunganwa ry’ibiribwa n’ibinyombwa.
Ku bijyanye no kwirinda icyorezo cya RVF, Umuyobozi w'Akarere Bwana Rangira yabwiye abaturage ati: “RVF, umuti wo kugira ngo tuyitsinde, ni ugukingiza ariya matungo(inka, ihene n'intama), inkingo zirahari kandi ziratangwa ku buntu, ikindi kirimo gikorwa ni ugufuherera ayo matungo, bigakorwa nibura inshuro ebyiri mu cyumweru kandi na byo ni ku buntu, kandi ubu biri gukorerwa mu biraro, aho amatungo ari; kugira ngo n’aho imibu yihisha hafuhererwe. Ikindi tubasaba ni ukwita ku isuku y'inka n'aho ziba.”
Mu bundi butumwa Abayobozi bari kugeza ku baturage harimo ubwo kwitabira no kurangiza gutanga imisanzu y'ubwisungane mu kwivuza bwa Mituweli 2026-2027 ku bagize umuryango bose, kwitabira gahunda y'ubwizigame bw'igihe kirekire ya Ejo Heza, kwita ku isuku hose, ubufatanye mu kwicungira umutekano, gufata neza ibikorwaremezo, kwita ku isuku hose, kwita ku bana bari mu biruhuko, kwitegura neza igihembwe cy'ihinga cya 2027A; no kwitabira umurimo kugira ngo barusheho kwiteza imbere.
Abaturage kandi bagezwaho Amabwiriza ya Minisiteri y’ubuzima ‘agenga itunganywa ry’ibiribwa n’ibinyobwa gakondo bikozwe mu binyampeke, ibitoki n’imbuto bikorewe mu miryango’, bagasabwa ubufatanye mu kuyubahiriza binyuze muri komite ishinzwe kubikurikirana by’umwihariko igizwe n'Umuyobozi w'Umudugudu, ushinzwe umutekano mu mudugudu n'Umujyanama w'ubuzima.