INAMA NJYANAMA YEMEJE INGENGO Y’IMARI AKARERE KAZAKORESHA MURI 2026-2027
Ku musozo w'umwaka wa 2025-2026, tariki 30 Kamena, Abagize Inama Njyanama y'Akarere bakoze inama isanzwe y’Inama Njyanama y’Akarere, yayobowe na Perezida w'inama Njyanama y'Akarere Prof. Dr. Callixte Kabera irarebera hamwe ingingo zirimo, ibikorwa bya komite nyobozi by'amezi atandatu Mutarama-Kamena, kwemeza ingengo y’imari y’umwaka 2026-2027 n'itangwa ry'amasoko 2026-2027.
Muri iyi nama njyanama, Abagize Komite Nyobozi y'Akarere iyobowe n'Umuyobozi w'Akarere Bwana Rangira Bruno, bagejeje ku bitabiriye ibikorwa bya komite nyobozi y'akarere by'amezi atandatu (Mutarama-Kamena 2026).
Muri iyi nama isanzwe y'inama Njyanama y'akarere kandi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere Bwana Ndahiro Richard, yagejeje ku bitabiriye gahunda y'itangwa ry'amasoko 2026-2027 mu rwego rwo gufasha akarere mu iterambere ry'ibikorwa.
Mu nama isanzwe y'Inama Njyanama y'Akarere yateranye iyobowe na Perezida w'inama Njyanama y'Akarere ka Kirehe Prof. Dr. Callixte Kabera, Abagize inama Njyanama basuzumye hanyuma batora ingengo y'imari y'Akarere y'umwaka wa 2026-2027 ingana na miriyari 38,095,314,242 Frw.
Prof. Dr.Kabera, yasabye ko ingengo y'imari y'umwaka wa 2026-2027 yatowe ishyirwa mu bikorwa, abaturage b'akarere bakabigiriramo uruhare asaba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'akarere gukurikirana neza ishyirwa mu bikorwa neza iyi ngengo y'imari yatowe.
Hatangimana Dieudonne intumwa ya Minisiteri y’imari n’igenamigambi, wari witabiriye iyi nama njyanama, yashimiye Akarere ka Kirehe ku bikorwa avuga ko ingengo y'imari itowe kugira ngo hakorwe ibikorwa by'iterambere bifasha umuturage bikazamufasha kugera ku cyerekezo cya #NST2 icyo yasabye ni ugukoresha neza ingengo y'imari yatowe.