HIBUTSWE ABARI ABAKOZI BA KOMINE RUSUMO NA SUPEREFEGITURA KIREHE BAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994

Kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Gicurasi 2026, rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kirehe-Nyakarambi, habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko hibukwa abari abakozi ba Komine Rusumo na Superefegitura Kirehe bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki gikorwa, kitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere Bwana Rangira Bruno, ari kumwe n’abagize Komite nyobozi, Ubuyobozi bw'Umuryango IBUKA, Inzego z’umutekano, Abayobozi n’abakozi b’akarere mu nzego zitandukanye, Abafatanyabikorwa; abavandimwe n’inshuti.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere Bwana Ndahiro Richard yavuze ko hamaze kumenyekana abari abakozi 10 b'iyari Komine Rusumo na Superefegitura ya Kirehe bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko ko hari abandi bataramenyekana; asaba abafite amakuru y’abataramenyekana kuyatanga.

Mu buhamya bwatanzwe na Murenzi Maurice wo mu Murenge wa Nyamugari warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yagarutse ku buryo papa we wari umukozi wa Leta ushinzwe ubworozi mu yahoze ari Komine Rusumo yatotejwe,n’uko na we yahizwe ngo yicwe; ashimira Inkotanyi zahagaritse Jenoside.

Perezida w’Umuryango IBUKA mu Karere, Bwana Nduwimana Bonaventure yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, n’abafite ababo twibuka uyu munsi by’umwihariko, avuga ko nubwo abishwe byagizwemo uruhare n’Ubuyobozi bubi; ubu hari Igihugu cyiza twese twibonamo nk’Abanyarwanda.

Mu butumwa bw'Umuyobozi w’Akarere Bwana Rangira Bruno, yasabye Abayobozi n'Abakozi, n’abaturage muri rusange kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, gutanga serivisi nziza, no kwimakaza ubumwe; kugira ngo hakomeze kubakwa Igihugu kitarangwamo ivangura, amako; ahubwo giteza imbere buri wese.

Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko hibukwa abari abakozi ba Komine Rusumo na Superefegitura Kirehe bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyasojwe no gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kirehe; no kunamira Abatutsi basaga ibihumbi 12 baharuhukiye.