HABAYE INAMA YO KOMITE MPUZABIKORWA Y’AKARERE

Kuri uyu wa Kane tariki 26 Kamena 2025, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere Prof. Dr. Kabera Callixte, Umuyobozi w’Akarere Bwana Rangira Bruno n’abagize komite nyobozi, inzego z’umutekano, Abafatanyabikorwa n’abayobozi kuva ku rwego rw’Umudugudu, bitabiriye inama ya Komite mpuzabikorwa y’Akarere, yabaye ifite insanganyamatsiko igira iti: “Dusigasire ibyagezweho, d ukataze mu iterambere.”

Mu ijambo ry’ikaze, Umuyobozi w’Akarere Bwana Rangira Bruno yashimiye abayitabiriye, ababwira ko uyu ari umwanya wo kurebera hamwe ibyagezweho, ibitaregenze neza no gufata ingamba.Yashimiye inzego zose zagize uruhare mu kuba akarere karaje mu turere dutanu twa mbere mu Gihugu twagabanyije ubukene mu baturage, agaragaza ko hagikenewe imbaraga mu gukomeza kurandura ubukene, kurwanya amakimbirane mu miryango, kunoza imikorere n’imikoranire mu kwihutisha bishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta zirimo Mituweli, EJo heza, kwimakaza isuku n'isukura, gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage.

Abitabiriye iyi nama ya komite mpuzabikorwa bagejejweho ibiganiro bitandukanye birimo ishusho y’umutekano muri rusange n’uwo mu muhanda, Umudugudu ntangarugero, ibyavuye mu bushakashatsi ku mibereho y’ingo EICV7; aho kuri buri ngingo hagiye haganirwa ku ngamba zatanga impinduka nziza.

Habayeho umwanya wo kwakira ibitekerezo n’ibyifuzo ku ngingo zaganiriweho, hagamijwe iterambere n’imibereho myiza y’abaturage, aho ibyifuzo byinshi ari iby'abasabaga kwegerezwa ibikorwaremezo by'imihanda, mazi meza, amashanyarazi, n'amasoko.

Muri iyi nama ya komite mpuzabikorwa kandi, Umuyobozi w’Akarere Bwana Rangira yagaragaje ko mu mihigo 119 akarere kahize muri uyu mwaka wa 2024-2025, ugeze ku musozo igezweho ku kigero cya 99.45%. Aho hanahembwe imidugudu, utugari n’imirenge byabaye indashyikirwa mu gushyira mu bikorwa iyo mihigo  mu byiciro bitandukanye.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere Prof. Dr. Kabera Callixte yashimiye abayobozi mu nzego zose bitabiriye iyi nama, avuga ko ibintu byinshi byagenda  neza hubatswe umudugudu  ufite umutekano uhamye, wiyubatse, uteza imbere imibereho myiza y’abaturage; avuga ko aha ariho buri wese akwiye gushyira imbaraga.

Yashimiye imirenge yabaye indashyikirwa, asaba buri muyobozi gukora neza inshingano,  gutanga serivisi nziza, yizeza ubufatanye, ubujyanama no gutanga ubufasha aho bikenewe mu rugendo rwo kurushaho gushyashyanira umuturage no kumuteza imbere.

Yavuze ko ibitekerezo byakiriwe muri iyi nama byagaragaje ko abaturage benshi banyotewe n’uko hongerwa ibikorwaremezo birimo amazi, amashanyarazi, imihanda, n’ibindi, kandi ko ibyo abantu babasha kwikorera, byakorwa binyuze mu budasa bwacu nk’Abanyarwanda.