Kirehe-Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yasuye Akarere ka Kirehe atanga impanuro ku bayobozi

Kuri uyu wa kane,Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba CG Emmanuel K. GASANA yagiranye ibiganiro n'ubuyobozi bw'Akarere ka Kirehe hagamijwe kuganira n’abayobozi mu nzego zitandukanye zikorera mu Karere ku ngamba bafite zo gukomeza kwihutisha iterambere mu Karere ka Kirehe.

Guverineri yasabye abitabiriye inama gusobanukirwa neza inshingano,bagakorera abaturage banabasobanurira gahunda za Leta kandi bakarinda umutekano n’ubutabera bitanga ikizere n’imikoranire y’inzego inoze iterambere rigashingira ku muturage hubahirizwa indangagaciro.

Mu mpanuro Guverineri yahaye abayobozi,yabibukije ko inshingano y’ibanze y’umuyobozi ari ugukorera abaturage,asaba buri wese gukora kinyamwuga,guharanira gutanga umusaruro mu nshingano ze no guharanira ko umutekano n’ubutabera bigera ku baturage bose.

Guverineri CG Emmanuel K. GASANA yasabye abitabiriye inama ubufatanye mu kuzuza neza imihigo Akarere kahize no kugendera ku murongo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatanze wo guhindura imikorere n'imikoranire bishakamo ibisubizo bikemura ibibazo byugarije abaturage bacu.

Yakomeje asaba abayobozi bitabiriye inama gusobanukirwa neza Inshingano bakora akazi Gukora akazi kinyamwuga mu nzego zose, bimakaza amahame y’ubumwe kandi barwanya ruswa n’akarengane.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Muzungu Gerald yashimiye inama nziza Guverineri yagiriye abitabiriye yizeza ko ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bugiye gushyira mu bikorwa inama bagiriwe bafatanyije bose hamwe.