Mu Karere ka Kirehe mu mirenge itandukanye igize aka Karere, abahinzi b’ibigori bishimira umusaruro mwiza w’ibigori byeze muri iki gihembwe cy’ihinga 2021A bakaba bishimira ko uyu musaruro ubonetse bafite n’ubwanikiro buhagije kuko ibikorwa byo kubaka ubwanikiro bwa kijyambere nabyo byarangiye bakaba baratangiye kwanika ibigori.
Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi,ubworozi n’umutungo kamere Nsengimana Janvier avuga ko ubuso bugera kuri hegitari ibihumbi 24 aribwo bwahinzweho ibigori mu gihembwe 2021A mu mirenge itandukanye mu Karere ka Kirehe, abaturage bakaba bavuga ko umusaruro bari biteze wabaye mwiza ukurikije uko bejeje.
Umuhinzi witwa Twagira Joseph utuye mu kagari ka Kiremera mu murenge wa Kigarama avuga ko mbere bahingaga mu kajagari ubu bahinga kijyambere n’umusaruro ko wingereye akaba ashima ko babonye n’ubwanikiro bwa kijyambere ubu bakaba banika umusaruro wabo ahantu hameze neza.
Muri uyu mwaka wa 2020-2021, Leta y’u Rwanda yageneye Akarere ka Kirehe ingengo y’imari y’amafaranga yo gushorwa mu bikorwa byo gufata neza umusaruro cyane cyane ku bihingwa by’umuceri n’ibigori ibi bikorwa bikaba byaragenze neza nk’uko byari biteguwe.
Mu mirenge 12 y’aka karere, hagombaga kubakwa ubwanikiro 97 bwa kijyambere bw’ibigori nk’uko Janvier akomeza abisobanura bukaba bwaruzuye nk’uko Akarere kari kabyiyemeje; kugira ngo abahinzi babwegereye basaruriremo bikaba aribyo biri gukorwa nk’uko akomeza abitangaza.
Ubu mu Karere ka Kirehe muri iki gihembwe cy’ihinga umwaka umwaka wa 2021A hazaboneka umusaruro w’ibigori ugera kuri Toni 74 kugeza ubu ibigori byasaruwe mu cyanya cyuhirwa cya Nasho (NAICO), Mpanga igice gito (COVAMIS) na Gahara igice gito (COAIGA) mu gihe ahandi gusarura ibigori byatangiye hagati muri Werurwe 2021.
Uyu muyobozi w’ishami ry’ubuhinzi,ubworozi n’umutungo kamere Nsengimana Janvier akomeza asaba abahinzi gusarura ibigoli byeze kandi byumye neza byacuritse umutwe,akomeza akangurira abahinzi bose gusarurira kuri hangari ku badaturiye ubwanikiro bugezweho ndetse n’abaguzi barasabwa kugura umusaruro wanitswe neza,abaturiye hangari zigezweho bakazikoresha neza bakazigirira n’isuku.