KIREHE: Ingengo y’imari y’Akarere ivuguruye umwaka wa 2020/2021 yiyongereyeho 13%


Mu nama idasanzwe y’inama Njyanama y’Akarere ka Kirehe yo ku wa 12/03/2021  yateranye iyobowe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere Rwagasana Ernest ikaba yabaye hakoreshejwe ikoranabuhanga rya CISCO WEBEX  ikaba yemeje ingengo y’imari y’Akarere ivuguruye y’umwaka wa 2020-2021.

Mu nama Njyanama y’AKarere ka Kirehe hemejwe ingengo y’imari  Ingana na miliyali 23  na miliyoni  050 n’ibihumbi  676 na  649  iyi ngengo y’imari yiyongereyeho Miliyari  2 na Miliyoni 698  n’ibihumbi  190  na  545 bingana na  13% ugereranije n’iyari yatowe muri  uyu mwaka w'ingengo y'imari.

Ingengo y'Imari yari yatowe umwaka wa 2020/2021 yari Miliyali 20,352,486,104 ubu ingengo y'imari y'Akarere yatowe ivuguruye ni Miliyali 23,050,676,649 yiyongereyeho 13%

Iyi ngengo y’imari ishingiye ku muturage,ikaba yarahereye kuri politiki ya Leta no ku nkingi igihugu cyihaye mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage arizo Ubukungu,imibereho myiza,imiyoborere myiza n’ubutabera. 

Perezida w'inama Njyanama y'Akarere  nyuma yo kwemeza ingengo y'imari y'Akarere yasabye kuyishyira mu bikorwa nta kibatega,asaba ubuyobozi kwita ku bikorwa byose bijyanye n’iyi ngengo y’imari mu rwego rw'iterambere ry'Akarere ka Kirehe

 

 

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Kirehe Rwagasana Ernest yakomeje ashimira inama Njyanama k’ubw’ingengo y’imari ivuguruye inonosoye neza, akaba yasabye abajyanama kuba aba mbere mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iyi ngengo y’imari mu rwego rw’iterambere ry’umuturage.