Abahinzi bashinganishije imirima yabo muri Radiant bashumbushijwe asaga miliyoni 6

Kuri uyu wa kane tariki ya 23/07/2020 sosiyete y’ubwishingizi Radiant yishyuye ubwishingizi bw'ibihingwa koperative z'umuceli zitabashije kubona umusaruro wari uteganyijwe nkuko bikubiye mu masezerano y'ubwishingizi bafitanye na Radiant!,hishyuwe Koperative enye ni igikorwa cyayobowe n'umuyobozi w'Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe ubukungu Nsengiyumva Jean Damascene  hamwe n'umuyobozi wa Radiant wungirije  Ovia Kamanzi Tuhairwe  

 

Muri gahunda ya leta yashyizweho y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo, Radiant yafashe iyambere mu gutanga  serivise y'ubwishingizi aho uyu munsi yishyuye angana na Miliyoni  (6,246,028). Nyuma y’aho umuceri bahinzwe wangijwe n’ibiza.

 

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe ubukungu Nsengiyumva Jean Damascene avuga ko  Ubuyobozi bw’Akarere bukangurira  Abahinzi n’Aborozi kwitabira gahunda yo gutanga ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo, kuko ari bwo buryo bwiza bwo kwirinda ibihombo bituruka ku iyangirika ryabyo.

Iyi gahunda yo gutanga ubwishingizi bw’ibihingwa cyangwa amatungo, igamije gufasha abahinzi n’aborozi kuva mu gihirahiro n’igihombo baterwa no kuba ibiza bishobora kubaho bikangiza imyaka cyangwa amatungo.

 

Iyi gahunda ya leta y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’ amatungo ishyirwa mu bikorwa na MINAGRI ifatanyije n’ikigo cy’ubwishingizi cya Radiant, aho yishyura inka zishwe n’impanuka,  indwara n’ibyorezo,Ubu bwishingizi bureba inka z’inzungu n’ibyimanyi zifite kuva ku minsi mirongo icyenda zivutse (inyana) kugeza ku myaka umunani (imbyeyi)  hatarimo ibimasa. Mu gihe mu bwishingizi bw’ibihingwa umuhinzi yishyurwa ibihombo byose bituma atabona umusaruro yarategereje biturutse ku ndwara n’udukoko birwanywa ntibikire n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.