Inama Njyanama idasanzwe y’Akarere yemeje ingengo y’imari y’Akarere ka Kirehe umwaka wa 2020/2021

Inama Njyanama idasanzwe y’Akarere yemeje ingengo y’imari y’Akarere ka Kirehe umwaka wa 2020/2021  

Inama idasanzwe y’inama Njyanama y’Akarere ka Kirehe yateranye iyobowe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Kirehe Rwagasana Ernest yemeza ingengo y’imari y’Akarere ka Kirehe mu 2020-2021 ingana na miliyari 20 na miliyoni 352 n’ibihumbi 486 na 104 uyu mwaka ingengo y’imari yiyongereyeho Miriyari 3 na Miliyoni 016 n’ibihumbi 593 na 362 bingana na 17% ugereranije n’umwaka wa 2019/2020,iyi ngengo y’imari ishingiye ku muturage,ikaba yarahereye kuri politiki ya Leta no ku nkingi eshatu igihugu cyihaye mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage arizo Ubukungu,imibereho myiza,imiyoborere myiza n’ubutabera. 

Nyuma yo kwemeza iyo ngengo y’imari ku bwisanzure bw’amajwi 100% y’abitabiriye inama Prezida w’inama Njyanama y’Akarere ka Kirehe Rwagasana Ernest yavuze ko ingengo y’imari imaze kwemezwa hiyongeyeho  17% ikaba yashyikirijwe Umuyobozi Mukuru w’Imirimo rusange mu Karere ka Kirehe Uwimpuhwe Florentine   kugira ngo itangire ishyirwe mu bikorwa akaba yakomeje yibutsa abitabiriye igikorwa cyo gutora ingengo y’imari ko bagomba gukomeza ubujyanama mu gushyira mu bikorwa iyi ngengo y’imari.

Obed Uthman Rukumburaintumwa ya Minisiteri y’Imari n’igenamigambi avuga ko nka Minisiteri baza kugira ngo bungurane inama n’Akarere ka Kirehe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iyi ngengo y’imari bafasha abaturage kwiteza imbere, yasabye Njyanama kuba hafi Nyobozi mu gushyira mu bikorwa ibiyikubiyemo baharanira iterambere ry’Akarere no kuzamura umuturage.

Abagize inama Njyanama y’Akarere bishimiye uburyo ingengo y’imari igiye gukemura ibibazo byugarije imirenge bahagarariye mu rwego rw’iterambere ry’Akarere.