Umunsi Mpuzamahanga w’ururimi Gakondo 2020 wizihirijwe mu Karere ka Kirehe

Kuri uyu wa 21/02/2020, mu Karere ka Kirehe hizihirijwe umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire ku nshuro ya 17 ni ibrori byaranzwe n’imbyino zo mu rurimi rw’ikirashi rukoreshwa mumirenge imwe n’imwe igize Akarere ka Kirehe n’ubutumwa butandukanye bukangurira abantu gukoresha neza ururimi rw’ikinyarwanda.

MUZUNGU Gerald umuyobozi w'Akarere ka Kirehe yashimiye ubuyobozi bw'igihugu kuba barahisemo ko ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'ururimi Kavukire 2020 ubera Kirehe ku nsanganyamatsiko "Dukoreshe Ikinyarwanda kinoze twese".

Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'ururimi Kavukire 2020 abawitabiriye bafashe umwanya wo kwidagadura mu mbyino zitandukanye ziranga umuco Nyarwanda.

Mu byaranze ibi birori byo kwizihiza uyu Munsi harimo guha umwanya ururimi shami

rw’Ikinyarwanda rukoreshwa mu Karere ruzwi nk “Ururashi”, imbyino

n’indirimbo gakondo n’ubutumwa bw’abayobozi.

Mu Rwanda, kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire bigamije kurengera

ubusugire bw’Ikinyarwanda nk’ingombyi y’umuco n’ubumwe by’Abanayarwanda, kugihesha

agaciro nk’ururimi ruhuza Abanyarwanda no gukangurira Abanyarwanda b’ingeri zose gukunda,

kuvuga, kwandika no guhanga mu Kinyarwanda no gusigasira indimi shami.

Umubikira Mukabacondo Marie Therese Intebe y'Inteko yasabye abitabiriye umunsi Mpuzamahanga w'ururimi Kavukire 202 kudatatira umuco w'ururimi rwacu rw'ikinyarwanda.

Dr Nyirahabimana Jeanne Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Intara akaba n'umwe mu bagize Intiti mu ijambo rye. Yagize ati:"Ndashimira abateguye uyu munsi, bawuteguye neza cyane. Yagaragaje ko Ikinyarwanda gikwiye kurindwa ibyonnyi no kumirwa n’izindi ndimi."

umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard yibukije ko igihugu kidafite umuco kiba kidafite umutima kandi ko igihugu kidafite ururimi ni nk’umuntu ugenda ashiramo maraso.

avuga ko ururimi rw’Ikinyarwanda ari umurange ntasimburwa Abanyarwanda barazwe n’abo bakomokaho bityo ko buri munyarwanda akwiye guhora arusigasira akanarwigisha abana be kugira ngo na we azarubarage.

Uyu munsi wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Dukoreshe Ikinyarwanda Kinoze twese”,ukaba waranzwe n’imbyino zitandukanye zirimo kuririmba mu rurimi rw’ikirashi kivugirwa mu mirenge imwe n’imwe igize Akarere ari nayo mpamvu nyamukuru yo kwizihiriza uyu munsi mu Karere mu rwego rwo gusigasira uru rurimi.