Umunsi w’Intwari z’igihugu wizihirijwe mu murenge wa Nyarubuye mu Kagari ka Nyarutunga

Mu Karere ka Kirehe umunsi w'Intwari z'igihugu ku nshuro ya 26 wizihirijwe mu mirenge yose igize Akarere ka Kirehe Abayobozi ku Karere bifatanije n'abatuye umurenge wa Nyarubuye mu Kagari ka Nyarutunga,uyu munsi mukuru yufite insanganyamatsiko igira iti: “Ubutwari mu banyarwanda agaciro kacu”.

Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe Muzungu Gerald yavuze ko umunsi w'Intwari z'igihugu n'umwe mu minsi ikomeye igihugu cyizihiza hazirikanwa abanyarwanda bagaragaje ibikorwa by'indashyikirwamu kwitangira abandi mu mateka y'isi ubutwari bufatwa nko kwiyemeza gukora ikintu ugamije ineza y'abantu benshi

Intwari ni umuntu ufasha abandi atagamije icyubahiro kivuye mu bikorwa bye ,ntibivuga guharanira kurusha abandi bose icyo byagusaba cyose,ahubwo ni ukwitangira abandi utizigamye.

 

Umuyobozi w'ingabo mu Karere ka Kirehe Lt.Col. Cassien Gakuba yatanze ikiganiro ku mateka y'urugamba rwo kwibohora yibutsa abitabiriye umunsi w'intwari z'igihugu gukunda igihugu n'abagituye.

 

Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Kirehe Rwagasana Ernest mu ijambo rye yagarutse ku rubyiruko abashishikariza gukurana umuco w'ubutwari haba mu byo bakora mu ndangagaciro na Kirazira by'umuco Nyarwanda.

 

Mu Karere ka Kirehe mu mirenge mu kwizihiza umunsi w’Intwari z’igihugu habaye ibikorwa byo gupima Hepatite B na C mu mirenge hakaba kandi habaye n’igikorwa cyo gukina imikino  y'umupira w'amaguru mu mirenge ni igikorwa cyasojwe hatoranywa abarinzi b’igihango bahabwa n’icyemezo cy’ishimwe.