Inama ya Komite mpuzabikorwa yateranye irebera hamwe uko imiyoborere y’Akarere ihagaze

Kuri uyu wa 31/01/2020 Guverineri w’Intara y’iburasirazuba Mufulukye Fred yifatanyije n'Abayobozi mu nzego zitandukanye kuva ku rwego w'umudugudu kugeza ku rwego rw'Akarere, Abagize inama Njyanama n'abafatanyabikorwa b'Akarere ka Kirehe mu nama Mpuzabikorwa ya Komite Mpuzabikorwa.

Abateraniye muri iyi nama baganiriye ku buryo umusaruro w'ibigori ugiye kuboneka mu gihembwe cya mbere cy'ihinga cya 2020A wazafatwa neza kugirango hatagira uwangirika, ndetse no ku myiteguro y'Igihembwe cya Kabiri cy'ihinga 2020B.

Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe Muzungu Gerald yagize ati: "Twahisemo insanganyamatsiko igira iti: "Uruhare wanjye, Umuganda wawe ni Ingenzi, tujyane twese mu Mihigo Turase ku Ntego" mu rwego rwo kugirango nk'abayobozi twese duteraniye muri iyi nama ya Komite Mpuzabikorwa dufate ingamba zihamye, dufatanyije iyi mihigo tuyese.

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe ubukungu Nsengiyumva Jean Damascene yavuze ko umusaruro w'ibigori witezwe muri Season A uziyongeraho 50% ugereranyije n'uwabonetse umwaka ushize. Muri Season 2020A hitezwe toni zisaga ibihumbi 90 mu gihe umwaka ushize habonetse Toni zisaga ibihumbi 43.

Umuyobozi wa polisi mu Karere ka Kirehe SP Jean Berchmas Dusengimana hamwe n'umuyobozi w'inkeragutabara mu Karere bibukije ko umutekanoureba abayobozi mu nzego zitandukanye babungabunga umutekano w'umuturage kandi bagasabwa kurwanya ibiyobyabwenge birimo urumogi

Umuhuzabikorwa wa gahunda y'Igihugu mbonezamikurire y'abana bato  Dr Anita Asiime yasobanuriye abitabiriye iyi nama gahunda y'ingo mbonezamikurire mu midugudu, igamije gukurikirana imibereho y'umwana kuva akiri munda kugeza ku myaka 6, asaba abayobozi gukurikirana imikorere yayo.

Mu kiganiro Bishop Birindabagabo yagejeje ku bayobozi bitabiriye inama kuva ku rwego rw’Umudugudu kugeza ku Karere yabibukije ko ko niba bashaka kugera ku iterambere rirambye kandi ryihuse bakwiye kubanza kurandura ibiyobyabwenge aho bakorera.

Yagize ati : “Ntushobora kugera ku iterambere ryihuse kandi rirambye ukoresha ibiyobyabwenge, ntibishoboka! Kugira ngo ugere ku iterambere nuko ubanza kurandura burundu ibiyobyabwenge.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred yasabye abayobozi bimidugu ukumva ko ari inyangamugayo zatowe nabaturage kugira ngo babakorere, buri muyobozi amenye ko ibyo akora byose abikorera abaturage.