Mu Karere ka Kirehe barakangurirwa kwitabira ingo mbonezamikurire zikorera mu ngo

Kuri uyu wa 28/01/2020  mu Karere ka Kirehe mu mirenge yose hateraniye inama yahuje ibyiciro bitandukanye by'ubuyobozi mu rwego rwo gusobanurirwa amabwiriza ku ishyirwaho ry'ingo Mbonezamikurire  zikorera mu ngo zatoranijwe .

Mu murenge wa Gahara ni inama iyobowe n'umuyobozi w'Akarere ka Kirehe Muzungu Gerald bakaba bari gusobanurirwa amabwiriza ku ishyirwaho ry'ingo Mbonezamikurire  zikorera mu ngo zatoranijwe aho abana  barererwa mu ngo mbonezamikurire z’abana bato (ECDs), bakomoka mu miryango yegeranye.

Umuyobozi w'Akarere Muzungu Gerald mu murenge wa Gahara yabasobanuriye ko mu rwego rwo kugeza serivise mbonezamikurire ku bana bose batarengeje imyaka itandatu mu gihugu igamije kurinda abana igwingira,Porogaramu y'igihugu mbonezamikurire y'abana bato NECDP kunoza imikorere y'ingo mbonezamikurire zikorera mu ngo zatoranijwe (Home Based ECD Facility).

Yakomeje avuga ko avuga ko iyi gahunda ishinzwe guhuriza hamwe serivisi zihabwa umwana kuva agisamwa mu nda ya nyina kugeza afite imyaka itandatu y’ubukure no gutegura umwana kuzatangira amashuri abanza hamwe n’uburere ku babyeyi, kugira ngo bafashe umwana gukura neza mu bwenge, mu gihagararo, mu mibanire n’abandi hamwe n’ubuzima mbamutima.

Urugo mbonezamikurire y'abana bato rukorera mu rugo rwatoranijwe hajyamo abana kuva myaka 3 kugeza kuri 6 kandi ahenshi bimbumbira hamwekuva ku ngo 10 kugeza kuri 15.

Mu nama kandi basabwe kwibuka gukurikirana abana batagiye ku ishuri bagafashwa kujyayo kuburyo bwihuse.