Abagize urwego rwa DASSO bagera ku munani mu basezerewe mu zabukuru bashimirwa uko bitwaye mu Kazi

Uyu munsi mu cyumba cy'inama cy'AKarere ka Kirehe habereye umuhango wo gusezerera abagize urwego rwunganira ubuyobozi bw'Akarere mu gucunga umutekano w'Akarere rwa DASSO bagera ku munani 8 nk'uko rushyirwaho n'iteka rya Perezida No 101/1/ ryo ku wa 16/06/2019 rushyirwaho ritati yihariye y'abagize urwego rwa DASSO,ingingo ya 37 y'iri teka ivuga ko imyaka ntarengwa ku bagize DASSO kugira ngo bashyirwe mu kiruhuko cy'izabukuru Ari imyaka 50.

 Abagize uru rwego rw’umutekano rwa DASSO bageze mu zabukuru bo mu Karere ka Kirehe, kuri uyu wa 02/12/2019  batangiye gusezererwa basubizwa mu buzima busanzwe nk’uko umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu Nsengiyumva Jean Damascene abivuga ,akaba avuga ko ashimira aba basezerewe bagize uru rwego kuko bakoze neza mu Karere bacunga umutekano w’abaturage n’ibyabo bakaba babiherewe seritifika.

Aba bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru babasabwe gukomeza kuba Intwari mu buzima bwabo bwa buri munsi kuko abaturage bababona nkintangarugero,basabwa gukomeza kuba imboni z’igihugu kurangwa n’ubunyangamugayo no kuba imboni z’igihugu. 

Hatungimana Israel wari DASSO Coordinator mu murenge wa Nyarubuye yavuze ko ashimira kuba basoje nk’inyangamugayo, Akaba avuga ko basoje amahoro Kandi asaba bagenzi babo kuzaharanira kugera ku cyiciro bagezeho,avuga ko basezerewe ariko ko bagifite imbaraga bazakomeza bakore bafashe abaturage n'inzego z'ubuyobozi barizeza ko bazakomeza bagatumika bakagaragaza ubunyangamugayo.

 

Ubuyobozi bw’Akarere hamwe n’ingabo na Polisi bashimiye imikorere bagaragaje mu kazi ka buri munsi.banashimira n’imiryango yabo,bavuze ko bitwaye neza mu Kazi ka buri munsi bashimira Abagore babo ko bafashije abagabo babo mu mikorere,bagira ubunyamwuga. aba ba DASSO basabwa gufatanya n'Akarere mu byo bakoze Ikinyabupfura aho batuye no kuba intangarugero muri byose.