Kirehe-Inama ku ruhare rw’umuturage mu iterambere ry’Akarere yateranye

Kuri uyu wa 31/10/2019, mu cyumba cy’inama cya Guest House y’Akarere ka Kirehe hateraniye inama nyunguranabitekerezo ku ruhare rw’abaturage mu iterambere ry’Akarere mu igenamigambi no gutegura ingengo y’imari.

Inama yatangijwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe MUZUNGU Geraldyavuze ko abaturage bagira uruhare mu igenamigambi aho basobanurirwa igenamigambi akarere kaba gategura babigizemo uruhare bisobanuye ko ibikorwa bimwe bishobora kuba ibikorwa by’igihe kirekire cyangwa kigufi avuga ko habanza kubaho kureba ibyifuzo by’abaturage binyuze muri gahunda ziba zihari yaba gahunda y’abatuye isi, gahunda y’Africa ndetse na gahunda y’igihugu n’intego igihugu kiba gifite.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango wa (RDO) RWIBASIRA Eugene yavuze ko iterambere ry’u Rwanda rishingiye ku muturage ndetse ibiganiro nk’ibi bikaba umwanya mwiza wo gukangurira umuturage kugira uruhare muri iryoterambere.

Yakomeje avuga  ko umuturage agira uruhare mu bimukorerwa aho akwiye kugishwa inama cyane cyane mu bikorwa by’iterambere; u Rwanda nk’igihugu gishingira iterambere ryacyo ku muturage ntiiryagerwaho hakiri ikibazo cy’igwingira mu baturage.

Ikiganiro cyiza cy’umuturage n’umuyobozi ntago ari igihe cy’ihangana ahubwo ni umwanya wo gufatanya muri rya terambera. Umunyarwanda wese afite umwanya uhagije wo kwerekana ibitekerezo bye kimwe mu bimenyetso kikaba uku kwezi k’imiyoborere myiza ndetse umuturage.

Mu nama berekanye ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya Serivise mu nzego z’ibanze. niubushakashatsi bukorwa buri mwaka hagamijwe kugaragaza igipimo cy’imiyoborere ibereye abaturage n’imitangire ya serivise 2018, hashingiwe  uko abaturage babibona (CRC)

Umuyobozi w’Akarere yasoje inama avuga ko kugira ngo utere imbere cyane akenshi uhera ku bitagenda neza,avuga ko hakwiye kubaho ibiganiro mpaka kuri buri rwego ,avuga ko abayobozi bakwiye kwakira ibyo abaturage n’abajyanama basaba ko bikosorwa kugira ngo ibikorerwa umuturage bigire akamaro.

Ni  inama yahuje Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kuzamura iterambere (RDO) ku nkunga y’Umuryango Mpuzamahanga SNV n’abafatanyabikorwa bose barimo Inama Njyanama y’Akarere,Komite nyobozi y’akarere,Inzego z’umutekano,Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge ikorera mu karere, inzego z’urubyiruko, abagore n’abafite ubumuga, abakozi b’Akarere mu nshingano zitandukanye, koperative z’abahinzi ndetse n’abandi bafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere.