UMWIHERERO W’INAMA NJYANAMA W’IMINSI ITATU WASOJWE KU MUGARAGARO

Kuva tariki ya 17-19/10/2019 mu karere ka kayonza kuri silent hill hotel habereye  umwiherero w’inama Njyanama n’abafatanyabikorwa mu mihigo  ufite insanganyamatsiko igira iti : « URUHARE RW’ABAJYANAMA N’ABAFATANYABIKORWA MU MIHIGO NI UMUSANZU UDASIMBURWA MU KWESA IMIHIGO ».

Uyu mwiherero wahuje Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka KIREHE,Abafatanyabikorwa JADF,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ,Umuyobozi w’Imirimo Rusange ,Ba Perezida w’Inama Njyanama z’Imirenge,Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Umurenge,Abayobozi b’Amashami mu Karere.

Hafashwe imyanzuro ikurikira:

  1. Mu gihembwe cya 4 cya buri mwaka, JADF, Komite Nyobozi na Biro y’Inama Njyanama bazajya bahura bemereze hamwe ibikorwa biteganyijwe mu Karere bitangweho ubujyanama, kandi hasuzumwe uruhare buri mufatanyabikorwa yagize mu byagezweho n’uburyo bwo kubibungabunga (Joint Plan and Joint evaluation).
  2. Hagomba gukorwa inyigo ku mpamvu zituma ababyeyi batitabira kujyana abana babo mu marerero (ECDs), ariko hagati aho ubukangurambaga bukazaba bukomeje.
  3. Hazakorwa inama ihuza ba Perezida b’Inama Njyanama z’Imirenge, Biro y’Akarere na Komite Nyobozi hasuzumirwe hamwe ingamba n’uruhare rw’Umujyanama mu kurangiza ikibazo cy’abana bata ishuri n’ibindi bibazo bigaragara mu Mirenge, ikazakorwa bitarenze iki gihembwe.

4.       Abarezi bagomba kumenya abanyeshuri bafite ibibazo byihariye, bakabisangiza ubuyobozi kugira ngo bishakirwe umuti mu bufatanye. Ahari ibigo bifite abana benshi, hashakwa Umukozi ufite ubumenyi mu bumenyabantu (Psychologist) akajya atanga ubujyanama akagenerwa ingengo y’imari agakorera ku masezerano (Sous Contrat), mu gihe bitarakorwa hahugurwa umwarimu kuri buri kigo akaba abikora.

5.      Abana bagomba gutozwa isuku bakiri bato mu mashuri no mu miryango, abana bafite ibibazo bakamenyekana kandi bakajya baganirizwa, mu rwego rwo kwirinda abana bata ishuri, abatwara inda zitateganyijwe, abashorwa mu biyobyabwenge, n’izindi ngeso mbi.

6.      Inama Njyanama ifatanyije n’Abakozi b’Akarere bifuje gutangiza ikigega cy’Uburezi kigamije gukemura ibibazo by’abanyeshuri batishoboye, Akarere kazashaka ingengo y’imari, n’abafatanyabikorwa bazabishishikarizwa

7.      Abafatanyabikorwa (JADF) bagomba kujya batumirwa bakagira uruhare mu gutegura igenamigambi na gahunda y’ibikorwa, bakagaragaza uruhare rwabo kandi hakabaho gukurikirana ko ibyo bateganyije babikora.

8.      Abagana ibigo by’ubuvuzi bagomba kumenyeshwa ko nta muganga wemerewe kutavura umurwayi uje amugana kubera impamvu z’ikosa ryaba rigikurikiranwa muri RSSB hatabanje kurebwa ko ryakosorwa.

  1. Kugira ngo ubukangurambaga bwa Ejo heza, bugere ku baturage benshi, bwajya bukorwa mu matsinda matomato.
  2.  Abitabiriye umwiherero biyemeje kuba intangarugero mu kwitabira gahunda ya Ejo heza bakabishishikariza n’abandi.
  3. Komisiyo z’Inama Njyanama mu nama zazo za buri kwezi, zizakomeza gutanga ubujyanama ku mihigo zigezwaho ingamba abakozi bihaye, hagamijwe kuyesa mu buryo bwihuse. Abayobozi b’Amashami bazageze inyandiko y’izo ngamba zinogejwe mu bunyamabanga bw’Inama Njyanama.
  4. Abajyanama biyemeje kugabana imihigo,buri mujyanama akagira imihigo akurikirana by’umwihariko.
  5.  Inama Njyanama z’imirenge zigomba kongera ingufu mu gukurikirana imihigo y’Imirenge, abayobozi b’Ibigo biri mu murenge (NBAs) nabo bakagira uruhare mu kwesa imihigo.
  6. Abitabiriye umwiherero biyemeje gushakisha amakuru no kuyahererekanya ku gihe ku byerekeye kurwanya ruswa n’Akarengane hadategerejwe kubivugira mu nama.
  7. Buri cyumweru hagomba kujya hagaragazwa ibikorwa byakozwe mu rwego rwo kwimakaza umuco w’isuku mu baturage, muri centres z’ubucuruzi (pave ku muhanda n’ibyatsi kuri centres zo mu cyaro).

Asoza Umwiherero Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred yasabye  ubufatanye bw’inzego z’ubuyobozi, kudasobanya, mu myumvire no mu mikorere kandi Abayobozi bakabitoza n’abaturage, kuko iyo bidakozwe bityo bamwe bavunisha abandi, umusaruro ukarumba,…

Asaba ko isuku ku bana, mu bigo by’amashuri, ku nyubako za Leta, muri centres z’ubucuruzi igomba kwitabwaho cyane ko bidasaba ingengo y’imari (gutera passeparum, ibiti,…)

Asaba kwiyemeza impinduka, ati ibyangombwa byose murabifite kugira ngo mwese imihigo ndetse mube n’abambere. Icyo bisaba ni ugushyiramo umwete no kwitegura neza (focus and organization)

Asoza asaba kwesa imihigo ku gihe, kandi aho inkunga ye ikenewe yiyemeza kuzayitanga. Ibyagezweho bikarindwa habungwabungwa umutekano ku bufatanye bw’inzego n’abaturage.