Kirehe.Ukwezi kwahariwe ubumwe n’ubwiyunge kwatangijwe ku mugaragaro

Mu Karere ka Kirehe kuri uyu wa 01/10/2019, hatangijwe  ukwezi kwahariwe ubumwe n'ubwiyunge hamwe n’ihuriro ry'ubumwe n'ubwiyunge ku mudugudu Senateri Musabeyezu Narcisse yahaye ikiganiro abahatuye ababwira ko Ari umwanya wo kuzirikana ubumwe n'ubwiyunge

Senateri Musabeyezu Narcisse yibukije abatuye mu kagari ka Cyunuzi mu murenge wa Gatore ko mu Rwanda, inzira y’ubumwe n’ubwiyunge ireba ejo hashize n’ejo hazaza.  Ni uburyo Igihugu cyasenyutse bitewe n’amateka mabi kigomba gukoresha kugirango hubakwe ahazaza heza hasangiwe.

Mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’amacakubiri na Jenoside yakorewe Abatutsi hagamijwe kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda butajegajega no gukumira ikibi cyose cyabangamira imibanire myiza yabo, mu Rwanda hashyizweho gahunda z’ubwiyunge zakemuye ibibazo bikomeye by’imibanire mu muryango nyarwanda none ubu Abanyarwanda babanye mu mahoro.

Mu gutangiza ukwezi kwahariwe ubumwe n'ubwiyunge mu Karere ka Kirehe cyatangirijwe mu Nteko y'abaturage mu mirenge yose igize Akarere ka Kirehe bakaba bifatanije n'Abasenateri Musabeyezu Narcisse,Ntawukuriryayo Jean Damascene hamwe na Depite Nizeyimana Pie hamwe na Depite Mukayijore Susanne hamwe n'ubuyobozi bw'Akarere.