Ubukangurambaga mu Kuzamura ireme ry’uburezi bwatangirijwe mu Karere ka Kirehe

Atangiza ku mugaragaro Ubukangurambaga bwo kuzamura ireme ry’uburezi mu rwanda by’umwihariko no mu karere ka kirehe mu mwaka wa 2019- 2020 Minisitiri w’uburezi Dr Eugene Mutimura yarasabye ubufatanye bw'ababyeyi n'abafatanyabikorwa muri iki gikorwa cy'ubukangurambaga ku ireme ry'uburezi asaba abayobozi b'amashuri gufatira ibyemezo abarimu badakora neza batabishobora bakaba aribo bafatirwa ibihano.

Minisitiri ibi yabitangaje nyuma yo gusura EP Cyunuzi riherereye mu murenge wa Gatore aho yasuye abanyeshuri bahiga areba aho imyigire yabo igeze. yasuye Kandi na GS Nyabigega aganira n'abanyeshuri mu mashuri bigamo agirana ikiganiro n’abarimu.

Minisitiri w'uburezi yakomeje asaba ubufatanye bw'ababyeyi n'abafatanyabikorwa muri iki gikorwa cy'ubukangurambaga ku ireme ry'uburezi asaba abayobozi b'amashuri gufatira ibyemezo abarimu badakora neza nibidakorwa nibo bazafatirwa ibihano

Uyu munsi wo gutangiza ubukangurambaga ukaba ufite insanganyamatsiko igira iti: “Gushimangira uruhare rw’abafatanyabikorwa mu kuzana impinduka mu burezi bugamije kuzamura ireme ry’imyigire n’imyigishirize”

Nyuma yo gusura ibigo by’amashuri no kuganira n’abarimu ku bigo,Minisitiri w’uburezi yagiranye ikiganiro n’abayobozi mu nzego zitandukanye mu Karere kuri Guest House barimo abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge,abashinzwe uburezi mu mirenge,abayobozi b’ibigo by’amashuri,abahagarariye amadini n’amatorero.

Minisitiri w’uburezi yavuze ko uyu munsi ahuye n’abitabiriye inama hagamijwe gukangurira no kwongera imbaraga n’ubufatanye mu nzego zitandukanye z’abafatanyabikorwa bashinzwe uburezi ku rwego rw’Akarere, Imirenge, abayobozi b’ibigo by’amashuri na’babungirije bashinzwe amasomo, abarezi, abanyeshuri (Learners), abashoramari mu burezi, hamwe n’inzego ziyoboye ibigo by’uburezi ko intego y’uyu munsi ari ugushimangira uruhare rw’abafatanyabikorwa mu kuzana impinduka mu burezi bugamije kuzamura ireme ry’imyigire n’imyigishirize mu Rwanda by’umwihariko no mu Karere ka Kirehe.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe ubukungu Nsengiyumva Jean Damascene yavuze ko nk’Akarere bishimiye uyu munsi wo gutangiza ku mugaragaro ubukangurambaga bwo kuzamura ireme ry’uburezi byumwihariko Akarere ka Kirehe bakaba bashimira Minisiteri y’uburezi kuba barahisemo kuza kuwutangiriza mu Karere Ka Kirehe ku rwego rw’Igihugu muri uyu mwaka wa 2019-2020.

Yakomeje avuga ko Akarere ka Kirehe karimo amashuri afite icyiciro cy’amashuri abanza 72: Muri yo 34 ni aya Leta, 28 ni ay’Abafatanya na Leta ku bw’amasezerano naho 10 ni ayigenga, Muri uyu mwaka w’amashuri wa 2019 bafite Abanyeshuri 101,820 mu mashuri abanza karimo kandi amashuri afite icyiciro cy’amashuri yisumbuye (General Education) 53: muri yo 27 ni aya Leta, 24 ni ay’Abafatanya na Leta ku bw’amasezerano naho 2 ni ayigenga. bafite kandi amashuri yisumbuye y’imyuga n’Ubumenyi ngiro (TVET Schools) 5 agizwe n’aya Leta 2, ishuri rimwe ry’abafatanya na Leta kubw’amasezerano n’ayigenga 2 arimo Abanyeshuri 1,203.

Muri uyu mwaka w’amashuri wa 2019, Abanyeshuri mu mashuri yisumbuye bose hamwe ni 23,810.