Kirehe-Inama ngarukagihembwe y’ubumwe n’ubwiyunge yateranye

Kuri uyu wa 17/09/2019, mu cyumba cy’inama cy’Akarere hateraniye inama ngarukagihembwe ihuza Komiseri muri Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge,ubuyobozi bw’Akarere n’abafatanyabikorwa mu rwego rwo kureba uko gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge ihagaze mu Karere.

Sheikh Bishokaninkindi Daudi yibukije abitabiriye inama ngarukagihembwe ko ubumwe n’ubwiyunge ariyo nkingi ya Mwamba mu bikorwa byose bya buri munsi,aributsa ko ubumwe n’ubwiyunge bureba buri munyarwanda wese .

Muri iyi nama bareberaga hamwe uburyo bwo kwizihiza ukwezi kwahariwe ubumwe n’ubwiyunge ku nshuro ya 12, Abakangurambaga b’ubumwe n’ubwiyunge ku rwego rw’Akarere n’umurenge,gutangiza ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge ku rwego rw’umudugudu aho iri huriro rigamije kwimakaza umuco w’amahoro,ubufatanye,ubumwe n’ubwiyunge mu baturage,Kumenya ibiteza imbere ubumwe n’ubwiyunge mu mudugudu biteganijwe kuzatangizwa ku itariki 01.10.2019

Ibikorwa byateganijwe mu mwaka wa 2019/2020 no kurebera hamwe ibikorwa bibangamiye ubumwe n’ubwiyunge.

Buri mwaka guhera ku itariki ya 1 Ukwakira, hateganywa igihe kihariye kingana n’ukwezi cyo kuzirikana ku bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda;

Iyi tariki yatoranyijwe kuko ifite amateka yihariye y’itangira ry’urugamba rwo kubohora u Rwanda ku ngoyi y’amacakubiri no gusubiza agaciro Ubunyarwanda;

Kugira ngo hubakwe ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda, habayeho ubushake bukomeye bwa Leta ishyigikira imiyoborere myiza, kandi igendera ku mategeko na politiki bihamye;

Ukwezi ko kuzirikana U&U kuzatangizwa mu gihugu hose mu Nteko rusange y'abaturage yo ku wa 01.10.2019. kuzaba gufite Insanganyamatsiko igira iti:“IMYAKA 25 MU NZIRA Y’UBUMWE N’UBWIYUNGE: UBUMWE BWACU, AMAHITAMO YACU”.