Ubuhinzi bw'Urutoki mu karere ka Kirehe

Abaturage bo mu karere ka Kirehe batangaza ko bamaze kwiteza imbere, nyuma y’uko umusaruro ukomoka ku rutoki muri aka karere umaze kuzamuka ku buryo bushimishije, kubera kuvugurura ubuhinzi bw’urutoki baruhinga kijyambere, bakoresha n’ifumbire y’inka.

Akarere ka Kirehe gatangaza ko hari gushakwa uburyo uyu musaruro w’urutoki wajya wongererwa agaciro hagashyirwaho inganda zitunganya uyu musaruro kugirango abaruhinga barusheho kwiteza imbere.

Abamaze nibura imyaka 20 batuye aka karere ka Kirehe bavuga ko haranzwe n’ururoki gakondo n’uburyo bwo kurubyaza umusaruro bukaba bwari gakondo.

Kimwe n’izindi politique mvugururabuhinzi, urutoki narwo rwitaweho kuva mu 2008 nk’igihingwa kiberanye na twinshi mu duce tw’aka karere ka Kirehe.

Mbere umuntu yezaga igitoki cy’ibiro 20 ikinini none ubungubu igitoki kigeza kubiro 80 kubera inka twahawe na Nyakubahwa Perezida muri gahunda ya girinka munyarwanda ubu twavuguruye ubuhinzi kuko dufumbira tukeza.”

Imirenge ya Gatore, Mushikiri,Kirehe na Musaza ni imwe mu yiboneka mo urutoki ku bwinshi.