Icyumweru cyahariwe umujyanama cyasojwe ku mugaragaro

Kuri uyu wa 27 Gashyantare 2019 Mu karere ka Kirehe,umurenge wa Kigina,mu kagari ka Ruhanga kimwe n’ahandi mu Karere ka Kirehe hasorejwe icyumweru cyahariwe umujyanama cyatangijwe tariki ya 20 Gashyantare 2019. Ni gahunda yabereye mu karere kose, yatangiye ku wa  20 Gashyantare 2019 isozwa by’umwihariko mu murenge wa Kigina abahatuye bifatanyije na Perezida w’inama Njyanama y’Akarere ka Kirehe hamwe n’abandi bajyanama.

Iki cyumweru cyahariwe umujyanama  mu karere cyatangijwe mu rwego rw’ubukangurambaga bugamije ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’Ubuyobozi n’Inama Njyanama mu kwesa imihigo y’Akarere

Asoza iki cyumweru ku mugaragaro mu murenge wa Kigina Perezida w’inama Njyanama y’AKarere ka Kirehe Rwagasana Ernest yasobanuye ko ubu bukangurambaga bwari bugamije ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’Ubuyobozi mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage (Human Security Issues) muri gahunda yiswe “FIVE TO ZERO” Abajyanama bakaba barasobanuye  ko iyi gahunda Akarere katekereje mu rwego rwo kurwanya ibibazo bitanu (5) bibangamiye imibereho myiza y’abaturage kurusha ibindi kandi bishobora gukemurwa habaye ubufatanye no guhindura imyumvire,aribyo: Ingo zitagira ubwiherero n’izigira ubutujije ibisabwa,Imiryango ikirarana n’amatungo mu nzu imwe,Imiryango irwaje indwara z’imirire mibi,Abana bata ishuri,Inda ziterwa abangavu n’abana bakoreshwa imirimo ivunanye

Abagize inama Njyanama y’Akarere basoza iki cyumweru bakaba bemeza ko gusura abaturage babatoye kenshi ari ingenzi kuko bituma basabana bakaboneraho gukemura ibibazo aba baturage bahura nabyo.

Iki cyumweru cyari gifite insanyanyamatsiko igira iti:“Umuturage usobanukiwe n’ubufatanye, ishingiro ry’imiyoborere myiza no kwesa imihigo”