Abatuye Akarere ka Kirehe baributswa gukomeza kwitabira kumurika ibyo bakora

Abatuye Akarere ka Kirehe baributswa gukomeza kwitabira kumurika ibyo bakora

Ubwo hatangizwaga imurikabikorwa ry’iminsi itatu mu karere ka Kirehe karere ka Kirehe, tariki 20/02/2019, Umyobozi w’Akarere ka Kirehe Muzungu Gerald yasabye abaturage kwitabira kumurika ibyo bakora kuko ari kimwe mu bigaragaza ko bishimishije ibyo bakora.

Abari kumurika ibikorwa bitandukanye bishimiye ko abaturage bamenya ibyo bakora kugira ngo nabo babigereho. Abafatanyabikorwa nabo bamurika ibintu bifite akamaro bigaragaza ko bafite ibintu bifitiye akamaro igihugu muri rusange.

Umyobozi w’Akarere ka Kirehe Muzungu Gerald,yashimye abafatanyabikorwa kuri iyi gahunda yateguwe, anongeraho ko nta miyoborere myiza yabaho mu gihe abaturage baterekana ibyo bakora bifitiye Akamaro n’Akarere muri rusange bityo bakaba bagaragaje ibikorerwa aho batuye akaba yashimiye abafatanyabikorwa batandukanye berekana ibikorerwa mu Rwanda.

Umuyobozi w’Akarere akaba yashimiye abafatanyabikorwa baba barafashe umwanya wabo mu rwego rwo kumurika ibikorwa bikorerwa mu karere ka Kirehe akaba asaba n’abandi batabashije kwitabira ko ubutaha bajya baza ari benshi kuko bituma ibikorwa byabo bimenyekana.

Umuyobmuri iri murikabikorwa umuyobozi w’Akarere yibukije abitabiriye iki gikorwa gukomeza kucyitabira,  aboneraho no kubwira abategura  icyo gikorwa  ko bagomba kuzakangurira n’abandi batabashije kwitabira iri murikabikorwa ko ubutaha nabo badahejwe  ndetse ko bagomba kwagura imipaka bakibutsa n’abandi kwitabira dore ko harimo abafatanyabikorwa batandukanye bakorera no mu tundi turere.