Icyumweru cyahariwe umujyanama mu Karere ka Kirehe cyatangirijwe Mushikiri

Icyumweru cyahariwe umujyanama mu Karere ka Kirehe cyatangirijwe Mushikiri

Mu Karere ka Kirehe  kuri uyu wa 21/02/2019 hatangijwe icyumweru cyahariwe umujyanama  mu karere mu rwego rw’ubukangurambaga bugamije ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’Ubuyobozi n’Inama Njyanama mu kwesa imihigo y’Akarere

Atangiza iki cyumweru ku mugaragaro mu murenge wa Mushikiri Perezida w’inama Njyanama y’AKarere ka Kirehe Rwagasana Ernest yasobanuye ko ubu bukangurambaga bugamije ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’Ubuyobozi mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage (Human Security Issues) muri gahunda yiswe “FIVE TO ZERO” akaba yasobanuye ko iyi gahunda Akarere katekereje mu rwego rwo kurwanya ibibazo bitanu (5) bibangamiye imibereho myiza y’abaturage kurusha ibindi kandi bishobora gukemurwa habaye ubufatanye no guhindura imyumvire,

Yakomeje asobanura ko ibyo bibazo harimo ingo zitagira ubwiherero n’izifite ubutujuje ibisabwa,imiryango ikirarana n’amatungo mu nzu imwe,imiryango irwaje indwara z’imirire mibi,abana bata ishuri,inda ziterwa abangavu n’abana bakoreshwa imirimo ivunanye.

Yasobauye ko impamvu y’iki cyumweru ari ukugira ngo umuturage amenye inshingano z’Umujyanama n’imikoranire ye n’umuturage ahagarariye akamubera umuvugizi n’intumwa isohoza ubutumwa bw’abayitumye. ubwo bufatanye bukabafasha kwesa imihigo no kwiteza imbere by’umwihariko no guteza imbere Akarere n’Igihugu muri rusange.

Iki cyumweru gifite insanyanyamatsiko igira iti:“Umuturage usobanukiwe n’ubufatanye, ishingiro ry’imiyoborere myiza no kwesa imihigo”