Urubyiruko mu Karere ka Kirehe barasabwa gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

urugendo rwo Kwibuka

Tariki 11/05/2018, ubwo mu karere ka Kirehe haberega igikorwa cyo kwibuka urubyiruko  rwazize Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994 mu mirenge yose igize Akarere ka Kirehe,abitabiriye iki gikorwa basanga bikwiye kubaha agaciro iki gikorwa cyatangijwe no gushyira indabo ku mugezi wa Rwagitugusa ahaguye Abatutsi bagera kuri 85 hamwe n’urugendo rwo kubibuka ibiganiro byo kwibuka byibutsa urubyiruko amacakubiri yaranze u Rwanda bityo abatutsi benshi bakahagwa harimo n’urubyiruko.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho miza y’abaturage Nsengiyumva Jean Damascene yavuze ko impamvu bashyizeho gahunda yo kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside ari uko mbere abanyarwanda babanaga neza umuntu aha undi agaciro bikaba ari nayo mpamvu yibutsa urubyiruko rwo Rwanda rw’ejo kwimakaza indangagaciro nyarwanda mu rwego rwo kubaka ejo hazaza hazira Jenoside.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu yibukije urubyiruko ko mbere y’ubukoroni abanyarwanda babanaga neza, akaba abibutsa ko byatewe n’abakoroni bazanye amacakubiri mu banyarwanda.

Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Kirehe Nsengiyumva Vincent akaba yafashe umwanya wo guha impanuro urubyiruko aho yabibukije ko aribo mbaraga z’igihugu abasaba gukomeza kwiteza imbere birinda abashobora kongera kubazanamo ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umuhuzabikorwa w’urubyiruko mu karere ka Kirehe Muhire Alexis akaba yibukije urubyiruko ko basabwa gukora kugira ngo biteze imbere mu byo bakora byose bya buri munsi,akaba yakomeje abasaba gukorera hamwe kandi nk’urubyiruko bagakundana mu rwego rwo kugira ngo bakorere hamwe biteza imbere.

Muri iki gikorwa hakaba habayeho n’umuhango wo gucana urumuri rw’icyizere hamwe no gusinyana igihango cyo guca Jenoside burundu mu gihugu cy’u Rwanda.

Iki gikorwa cyo kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside muri Mata 1994 cyabereye mu mirenge yose igize Akarere ka Kirehe.