Urubyiruko bahawe ibiganiro kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”

Abitabiriye ibiganiro kuri Gahunda ya Ndi Umunyarwanda

Kuri uyu wa 10/05/2018, mu Karere ka Kirehe hateraniye urubyiruko ruturutse mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Kirehe, aho  baganirizwa kuri Gahunda ya Ndi Umunyarwanda ndetse na Gahunda ziteganyirijwe urubyiruko mu rwego rwo guteza imbere igihugu nabo ubwabo muri rusange,abayobozi b’urubyiruko mu Karere ka Kirehe bakaba bibutswa ko amateka y’igihugu agomba kurinda Abanyarwanda gusubira habi, kuko ubaye ikigwari n’abamukomokaho batinya kumwitirirwa.

Mu kiganiro na Depite Muhongayire Christine yahaye urubyiruko kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, yagarutse cyane ku bijyanye no gusaba imbabazi bikunze kwibazwaho. Agira ati “Kuba uri Umunyarwanda, wiyumvamo Ndi Umunyarwanda biza kugufasha ko ibyo uzageraho byose bigufasha kubibungabunga. Ibi biha icyizere urubyiruko cyo gutegura ejo heza. Gahunda ya Ndi Umunyarwanda ishyira mu bikorwa urugendo igihugu cy’U Rwanda cyatangiye kuva Jenoside irangiye  kuko hifuzwaga ko Abanyarwanda bose baba umwe. Ariko kandi ni intangiriro y’urugendo, ni urugendo rw’ubuzima bw’igihugu cyacu.”

Honorable Depite Muhongayire Christine yibukije urubyiruko ko igihugu u Rwanda ari icyabo ko ubudasa bw'abanyarwanda bakomeza kubusigasira,yabibukije ko ubunyarwanda ari umuti n'urukingo by'ejo hazaza by'igihugu cyacu yagize ati:"Ndi Umunyarwanda ni icyomoro kandi ni igihango"

Muzungu Gerald umuyobozi w’Akarere ka Kirhe yavuze ko mu rwego rwo guharanira kwigira urubyiruko rwo mu Karere ka Kirehe rusabwa kwishyira hamwe rugahuza imbaraga mu guteza imbere imirimo itandukanye, ariko kandi bagomba gushishikariza bagenzi babo kwibumbira mu guharanira ubudasa bw’igihugu cy’U Rwanda, akaba yizera ko ibiganiro bahawe ku bijyanye na Gahunda ya Ndi Umunyarwanda byatumye barushaho gukarishya ubwenge mu mateka y’u Rwanda, kandi basanga kuba umunyarwanda ubyiyumvamo aribyo bizatuma barushaho gukunda igihugu no kugikorera.

Ibiganiro byari byitabiriwe n’urubyiruko rutandukanye mu Karere ka kirehe aho byasojwe bishimira ibiganiro bahawe bavuga ko byabafashije kumenya byinshi.