Ubukangurambaga ku kurwanya ukwishora mu biyobyabwenge mu Karere ka Kirehe

Itsinda rishinzwe gukangurira Abanyarwanda n’Abaturarwanda kwirinda kwishora mu biyobyabwenge kuri uyu wa kgatanu tariki ya 04/05/2018 bakoranye inama n’inzego zitandukanye mu Karere ka Kirehe mu rwego rw’ubukangurambaga mu gikorwa cyo kurwanya ikoreshwa,ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge ku nsanganyamatsiko igira iti: “Twubake u Rwanda ruzira ibiyobyabwenge”.

Guverinoma y’u Rwanda yafashe umwanzuro wo guca burundu ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyebwenge kuko bigira ingaruka mbi ku mibereho mbyiza y’abanyarwanda,cyane cyane urubyiruko ariko kandi bikangiza iterambere ry’igihugu muri rusange.uburyo bwo kubirwanya busaba ubufatanye butandukanye ndetse n’ingamba zihanitse zirimo no gukora ubukangurambaga bushishikariza abantu kureka kubicuruza ndetse no kubikoresha.

Abashinzwe ubukangurambaga bakaba bagiranye ibiganiro n’abitabiriye inamabikaba byibanze ku ngaruka zo kwishora mu biyobyabwenge, Dr Yvonne Kayiteshonga wari uhagarariye itsinda yabwiye abitabiriye inama ko abinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu babivana muri bimwe mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda; ariko ko n’ubwo bakoresha amayeri menshi kugira ngo badafatwa birangira ibafashe biturutse ku mikoranire mwiza yayo n’abaturage bayiha amakuru yerekeranye n’ababyishoramo.

SSP Rene Irene  muri Polisi y’U Rwanda  yatanze  ubutumwa agira ati,"Abari aha mwese muri Abahamya ko nta cyiza cyo  kwishora mu biyobyabwenge. Ubwanyu murirebera ko ababishoramo amafaranga bayapfusha ubusa.Usibye kuba ababyishoramo bafungwa , banacibwa ihazabu." Yakomeje asaba abashyira imbere inyungu bakura mu kubicuruza bakirengagiza ingaruka bigira ku babinywa ko ku bufatanye n’inzego za Leta zahagurukiye kubarwanya bakaba basaba abitabiriye inama kubagira inama  yo kubireka bagakora ibindi byemewe n’amategeko.

Abari mu nama bashimira abaturage ku buryo batanga amakuru ku haherereye ibiyobyabwenge basaba abitabiriye inama kwibutsa abatuye muri rusange kuba ijisho ry’umuturanyi kugira ngo hakumirwe icyo ari cyo cyose cyahungabanya umutekano,basabwa kwibuka gukumira ibiyobyabwenge n’inzira binyuzwamo guhana ababikoresha no guhangana n’ingaruka mbi bigira ku baturage muri rusange