ITANGAZO RYO KUZAMURA MU NTERA MPAGARIKE ABARIMU

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe buramenyesha abarimu bigisha mu Karere ka Kirehe ko Akarere ka Kirehe kifuza kuzamura mu ntera mpagarike abarimu bafite impamyabushobozi za kaminuza bakaba batazihemberwa kugira ngo babashe kwigisha mu mashuri yisumbuye yo mu Karere mu mwaka w’Amashuri wa 2018. Abarimu  bakenewe ni abize ibi bikurikira:

Ø  A0 Biology & Chemistry with Education

Ø  A0 Economics with Education

Ø  A0 Mathematics& Computer with Education

Ø  A0 Mathematics & Geography with Education

Ø  A0 Geography& History

Ø  A1 Kinyarwanda & Swahili with Education

Ø  A1 Mathematics & Computer with Education

Ø  A1Mathematics& Biology with Education

Ø  A1Math&Chemisty with Education

Ø  A1 English & Swahili with Education

Ø  A1 Entrepreneurship with Education

Ø  A1 English & French with Education

Abarimu babyifuza basabwe kugeza mu Bunyamabanga Rusange bw’Akarere ka Kirehe bitarenze kuwa  29/11/2017 ibaruwa isaba kuzamurwa mu ntera Mpagarike yandikiwe  umuyobozi w’Akarere ka Kirehe iherekejwe n’ibi bikurikira :

Fotokopi y’impamyabushobozi itariho umukono wa Noteri.

Fotokopi y’Indangamuntu.

Icyemezo cy’umuyobozi w’ikigo umwarimu akoraho mu Karere ka Kirehe

Umwirondoro (CV)

ICYITONDERWA :Abafite impamyabushobozi zo hanze y’u Rwanda bomekaho Equivalence

SOMA ITANGAZO