Kuva aho gahunda y’imihigo itangiriye,hagaragaye imikorere mishya n’umwete mu bikorwa bitandukanye ; cyane cyane ibyerekeranye no gushyira mu bikorwa gahunda za Leta no kwishakamo ibisubizo Mu ntangiriro yayo, mu mwaka wa 2006 imihigo yari ku rwego rw’Akarere, mu mwaka wa 2007 imihigo yageze ku rwego rw’Imirenge, ku tugari ndetse n’imidugudu.

Mu mwaka wa 2008 imihigo yageze kuri buri muryango maze igenamigambi ry’iterambere riba ryegerejwe beneryo. 

Abaturage b’akarere ka KIREHE bishimiye gahunda y’imihigo kandi  bagira uruhare rugaragara mu ishyirwamubikorwa ryayo. By’umwihariko mu karere ka KIREHE Imihigo y’umuryango imaze kutugeza ku bikorwa by’indashyikirwa birimo kuvugurura no kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, kwihangira imirimo,gutura neza mu midugudu, kwiyegereza ibikorwa remezo nk’amazi, imihanda n’amashanyarazi, guha agaciro uburezi kuri bose, kwitabira gahunda zo kwa muganga, isuku, n’ibindi. 

1. IMIHIGO Y'AKARERE MU MWAKA WA 2018-2019

2.UBURYO BW'IMENYEKANISHA MIHIGO MU KARERE KA KIREHE