Akarere ka Kirehe ni akarere gafite ahantu nyaburanga habereye gutembera ukahava uruhutse.

Ukigera mu mujyi wa Nyakarambi umurwa wa Kirehe uhasanga umujyi mwiza utuje ufite.

Hari Guest House Kirehe ifite amacumbi meza na servisi nziza. Hari kandi  Bar na Restaurant nziza

Ubwiza nyaburanga bw’aka karere burangwa cyane n’imisozi myiza ya Kiyanzi ihanamiye uruzi rw’Akagera n’isumo rya Rusumo, igakikirwa n’udusozi tw’amabere y’inkumi ya Bwiza bwa Mashira

Indi misozi myiza iboneka mu murenge wa Mushikiri, Nyarubuye  na Nasho aho uba witegeye ibiyaga bya Nasho, Cyambwe na Rwampanga.

 

Mu karere ka Kirehe kandi hari urutare rwa Muzungu, aho mu mwaka wa 1894, Umudage Von Gotzen yambukiye ava tanzaniya akajya guhurira n’Umwami w’u Rwanda Kigeli IV Rwabugiri mu Kagari ka Mukore mu murenge wa Kageyo mu Karere ka Ngororero. Uyu muzungu yavuye Kirehe abanza kunyura ku gikomangoma (umwana w’umwami) witwaga Sherangabo wabaga i Rwamagana ari we wabayoboye ku mukore wa Rwabugiri aho umwami yari yaragiye yanga guhura nabo. Hari kuwa 16 Gicurasi 1894.

Uyu mudage yakiriwe neza i bwami

 

Aho wasanga amakuru ajyanye n’ubukerarugendo mu Rwanda: www.rdb.rw