SPORO MU KARERE KA KIREHE

Akarere ka kirehe kateje imbere sporo ku buryo bushimishije. Haba mu mihigo haba no mu ngengo y’Imari y’Akarere, Sporo ifata umwanya w’ingenzi.

Akarere ka Kirehe gashyigikira siporo zikorwa n’ibyiciro bitandukanye: Umupira w’amaguru, Umupira w’Intoki, gusiganwa ku magare,  Imikino y’abafite ubumuga, abana, abagore n’abandi……

Muri uyu mwaka Akarere gafite amakipe ari mu kiciro cya mbere ku rwego rw’Igihugu muri Football, Volley Ball na Sit ball.

Iyi ni Kirehe FC: Ikipe iri mu cyiciro cya mbere

 Kirehe Volley Ball Club                                          Rhenanie Palatinat umufatanyabikorwa muri sporo

Imikino y'abafite ubumuga no ntabwo yibagiranye


UMUCO

Abanyakirehe kimwe n’abandi banyarwanda bagira umuco nyarwanda urangwa no kunga ubumwe, Kugira ubupfura, urukundo, gutabarana no gukunda igihugu .

Umuco ni ishingiro ry’ituze mu muryango w’abantu kuko uhuza abenegihugu mu mikorere, mu mihango, mu migenzo no mu bihangano byabo. Umuco niwo uyobora abawusangiye mu ruhando rw’amahanga, bigatuma abenegihugu bagira uko bateye n’imyifatire ibatandukanya n’abandi. Umuco w’umuntu ntuvukanwa, utandukanye na kamere muntu kuko ari imyitwarire, imitekerereze, ubumenyi, imyemerere umuntu agenda ahererekanya n’abandi bitewe n’ahantu batuye, amateka yabo n’ibibakikije. Umuco twawita indangagihugu akaba ariyo mpamvu bavuga ngo: “Agahugu umuco, akandi umuco”.

Imico n’Imigenzo abanyakirehe bihariye harimo uwo gukora imitako y’imigongo ( n’ubu baracyayikora) yakomotse ku bakurambere kuko yategurwaga mu nzu ya Kakira umuhungu wa Kimenyi umwami w’Igisaka. Bayikoreshaga amase n’amazi y’igiti kitwa Rubamba cyabyaraga irangi ry’umukara, bagakoresha n’ingwa.” Umukobwa wo mu Gisaka yabyirukaga azi gukora iyi mitako. Ari naho havuye izina mu Gisaka cy’Imigongo.

Nyirankomeje Veneranda afite umwe mu mitako y’imigongo yabyirutse akora atuye i Nyarubuye


Jenocide yakorewe Abatutsi 1994

 Genocide yakorewe abatutsi mu 1994, yashegeshe cyane akarere ka kirehe. Icyo gihe kari gahuje amakomini ya Rusumo, Rukira n'igice cya Birenga.

Mu rwibutso rwa Nyarubuye hashyinguye imibiri isaga 58 524 y’abatutsi biciwe Nyarubuye no mu yindi mirenge y’Akarere ka Kirehe. Ubu huzuye urwibutso rushya ubona ko ruhesha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Nubwo iyi Jenoside yasize abenshi ari imfubyi, incike n'abapfakazi, ubu abasigaye barimo kwiyubaka kandi ubuyobozi bw'Akarere n'Igihugu muri rusange bubaba hafi. 

Nyarubuye Memorial Song