Imiyoborere myiza n'Ubutabera

Mu karere ka Kirehe Ubutabera bushingiye ku nzego zitandukanye zashyizweho kandi zuzuzanya n’inzego z’ubuyobozi. Imiyoborere myiza ni «  Imicungire myiza kandi mu mucyo y’umutungo waba uw’abantu, umutungo kamere, ibintu n’amafaranga hagamijwe iterambere rirambye kandi risaranganyijwe » Imiyoborere igizwe n’uburyo, inzira n’inzego bikoreshwa kugira ngo abaturage cyangwa amatsinda atandukanye bagaragaze inyungu zabo, babone uburenganzira bahabwa n’amategeko, buzuze inshingano zabo kandi bakemure ibibazo byabo. Imiyoborere myiza yubakira ku mategeko kandi igaharanira kugera ku ntego nta gusumbanya abantu.

 

INZEGO Z’UBUTABERA MU KARERE KA KIREHE

1.     Inteko z’abaturage : Ni gahunda yashyizweho,  aho abaturage n’abayobozi b’Akagari kamwe bahura bakaganira ku bibazo biri mu baturage bakabiha umurongo mbere y’uko bitabaza amategeko.

2.     Abunzi :

Abunzi ni urwego rushinzwe kunga ababuranyi igihe cyose mbere y’uko bashyikirizwa inkiko zifite ububasha bwo kuburanisha ibirego biri mu bubasha bwa Komite y’abunzi.

Umurimo w’abagize Komite y’Abunzi ni umurimo w’ubwitange udahemberwa.

Ku rwego rw’Akagari kimwe no ku rw’Umurenge, Komite y’Abunzi igizwe n’abantu barindwi (7) b’inyangamugayo, bose bagomba kuba batuye mu Kagari no mu Murenge, bitewe n’urwego barimo, kandi bazwiho bushobozi bwo kunga. Abagize Komite y’Abunzi batorwa n’Inama Njyanama y’Akagari cyangwa y’Umurenge, bitewe n’urwego barimo, mu bantu batari abakozi bo mu nzego z’ibanze cyangwa se z’ubutabera. Batorerwa igihe cy’imyaka itanu (5) gishobora kongerwa.

Abagize Komite y’Abunzi bagomba kuba barimo nibura mirongo itatu ku ijana (30%) b’abagore. Ku bisobanuro birambuye soma Itegeko N0 37/2016 of 08/09/2016 rigena imiterere, ifasi, ububasha n’imikorere bya Komite y’abunzi


3.    Ibiro bitanga ubufasha mu by’amategeko (MAJ)

Ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutabera hashyizeho ibiro bitanga ubufasha mu by’amategeko (bizwi ku izina rya MAJ) bikorera ku Karere kose. Ibi biro bikorera mo abanyamategeko batatu (3) bafasha abaturage babagira inama ku buntu, mu bibazo bahura nabyo bijyanye n’amategeko muri rusange.

Inshingano z’ingenzi za MAJ ni:

1.      Kugira inama abaturage mu bibazo bijyanye n’amategeko bahura nabyo;

2.      Kumenyekanisha amategeko n’amabwiriza bisohoka mu Igazeti ya Leta;

3.      Kugira inama by’umwihariko Abunzi mu bijyanye n’imikorere no ku mategeko bakunze gukoresha, bakagenzura kandi bagakurikirana ibikorwa byabo;

4.      Guhuza ibikorwa byo kurangiza imanza no kurangiriza imanza abatishoboye;

5.      Gutanga ubufasha mu by’amategeko no kunganira abatishoboye mu nkiko;

6.      Gukemura ibibazo byose birebana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina;

 

7.      Gufasha abaturage bafitanye amakimbirane biciye mu kubunga hagati yabo ubwabo cg kubahuza n’urundi rwego rubifitiye ububasha.

4.    INKIKO

Mu karere ka Kirehe hari inkiko z’ibanze ebyiri : Kirehe na Nyarubuye

No

Urukiko ruri mu karere

Umurenge

Akagari

Umudugudu

1

Urukiko rw’ibanze rwa Kirehe

Kirehe

Nyabikokora

Bwiza

2

Urukiko rw’ibanze rwa Nyarubuye

Nyarubuye

Nyarutunga

Remera

 

 

5.     Abahesha  b'Inkiko mu karere ka Kirehe

Umuhesha w’Inkiko ni umuntu wese wemerewe gukora umurimo wo gushyira mu bikorwa ibyemezo by’inkiko n’izindi nyandikompesha ziriho inyandikompuruza, no gukora indi mirimo ijyanye n’ububasha bwe.

1.       Ibyiciro by’abahesha b’inkiko

Abahesha b’inkiko bari mu byiciro bibiri:

1.1. Abahesha b’Inkiko batari ab’umwuga

Umuhesha  w’inkiko  utari  uw’umwuga ni umukozi  wa  Leta  ufite  imirimo  ashinzwe  ahabwa n’itegeko ububasha    bwo    kuba    umuhesha w’inkiko mu gihe akiri muri uwo murimo.

Abahesha b’inkiko batari ab’umwuga ni aba bakurikira:

1. Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu Karere;

2. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge;

3. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari;

4. Abungirije abayobozi b’Ibiro by’Ubutabera bishinzwe kugira inama abaturage;

5. Umukozi wa Minisiteri ufite mu nshingano gukurikirana irangizwa ry’imanza;

6. Umuyobozi wa gereza;

7.Abandi babihererwa ububasha n’itegeko.

Abahesha b’inkiko batari ab’umwuga bahabwa ubwo bubasha bagishyirwa mu myanya y’akazi ibubahesha kandi bamaze kubirahirira, bakabutakaza igihe bayivuyeho.

1.2. Abahesha b’Inkiko b’Umwuga:

Abahesha b’Inkiko b’Umwuga ni abakora umurimo wo gushyira mu bikorwa ibyemezo by’inkiko n’izindi nyandiko mpesha ziriho inyandiko mpuruza, no gukora imirimo ijyanye n’ububasha bwabo, bakabikora nk’akazi kabo k’ibanze.

Ibisabwa kugira ngo umuntu yemererwe kuba umuhesha w’Inkiko w’Umwuga:

Uwemerewe gukora imirimo y’ubuhesha bw’Inkiko bw’umwuga agomba kuba yujuje ibi bikurikira:

1. Kuba afite ubwenegihugu bwa kimwe mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba;

2. Kuba yujuje nibura imyaka makumyabiri n'umwe (21) y'amavuko;

3. Kuba afite nibura impamyabumenyi ihanitse mu by'amategeko cyangwa indi

bingana;

4. Kuba afite icyemezo cy’uko atakatiwe igifungo kingana cyangwa kirengeje amezi atandatu (6);

5. Kuba yatsinze ikizamini cyanditse.

 Ibiciro fatizo by’imirimo y’abahesha b’inkiko b’umwuga byashyizweho n’iteka rya Minisitiri N0 003/08.11 ryo ku wa 11/02/2014 (Link) rikaba ryarasohotse mu Igazeti ya Leta N0 idasanzwe yo ku wa 12/02/2014.