UBUHINZI N’UBWOROZI MU KARERE KA KIREHE

Ubuhinzi n'ubworozi mu karere ka Kirehe niyo nkingi ya mwamba y'Iterambere n'ubukungu bw'abaturage.

1.  UBUHINZI

 

Ibihingwa byatoranyijwe biberanye n'ubutaka hamwe n'ikirere cyacu ni: Urutoki, Ibigori, Kawa, Umuceri n'Inanasi. Ibihingwa by'ibinyampeke bisimburana mu murima n'ibinyamisogwe :ibishyimbo na Soya.

Ubuhinzi bukorerwa imusozi, mu bishanga ndetse no mu mibande. Muri iyi mibande akarere ka Kirehe gafatanyije n’imishinga ya Leta y’u Rwanda bashyize imbaraga mu kuhirira imyaka mu bibaya n’imibande.

Kuhirira imyaka mu bibaya bya Nasho                                        Kuhirira imyaka mu mibande ya Cyunuzi

2. Ubworozi

 

Bugizwe ahanini n’amatungo maremare n’amagufi. Ubworozi bw’inka bukorerwa mu biraro no mu nzuri ziherereye cyane mu mirenge ya Mpanga, Nyarubuye na Nasho.Mu karere ka Kirehe habarurwa inka zigera ku 43,864. Muri zo iza gakondo ni 11,420 naho iz'amaraso avanze zimaze kugera ku 32,796.

Gahunda ya Girinka yafashije cyane abanyakirehe ku buryo n’utari umworozi ubu yabashije kubona amata n’ifumbire. Aho iyi gahunda itangiriye imaze koroza imiryango 15,070. Muri yo 7,548 yorojwe inka zaturutse kubituye.

 

Abafashe neza izi nka, umukamo urashimishije

Aborozi kandi bubakiwe amakusanyirizo y’amata afite ubushobozi bwo kwakira Litiro 2,000(Nyarubuye) na Litiro 5,000 (Kirehe) buri  munsi. Koperative z'aborozi kandi zahawe Moto zigeza vuba amata ku ikusanyirizo.

Ubworozi bw’amatungo magufi bugizwe ahanini n’ihene, inkoko ingurube, amafi, inzuki n’intama. Umubare w’amatungo magufi ungana na:

Umubare w’ihene: 56,137

Umubare wInkoko : 57,573

Umubare w’ingurube: 10,093

Umubare w’intama: 3,488

Ubworozi bw'inkoko bumaze guteza imbere abanyakirehe