Akarere ka Kirehe ni kamwe mu turere turindwi tugize Intara y’Iburasirazuba.

Gaherereye mu majyepfo y'iburasirazuba bw'igihugu cy’u Rwanda ku birometero 133 uvuye mu Umujyi wa Kigali

Ibiro by'Ubuyobobozi bw'Akarere ka Kirehe buri mu murenge wa Kirehe, Akagari ka Nyabikokora mu mudugudu wa Bwiza.

Akarere ka Kirehe gafite Imirenge 12, Utugari 60 n'Imidugudu 612 . Akarere gatuwe n'abaturage bagera kuri 340,893 batuye ku buso bwa km2 1,118.5.

 

Umugezi w'Akagera niwo ukoze umupaka hagati y'Akarere n'igihugu cya Tanzaniya mu burasirazuba.

 

Mu majyepfo, Akarere gahana imbibi n'igihugu cy'u Burundi n'agace ka Tanzaniya. Akarere gahana imbibi kandi n'Akarere ka Ngoma mu burengerazuba, mu majyaruguru y'akarere hakaba akarere ka Kayonza.

IMITERERE Y’UBUTAKA, IBIDUKIKIJE N’IMITURIRE

Akarere ka KIREHE kagizwe n'urwunge rw'imisozi, bugabanya ako karere mu bice bibiri by'uterere bigizwe n'ibibaya biri kuri metero 1,350. Ikigereranyo cy'ubutumburuke bw'Akarere ka Kirehe ni metero 1,500.

Ku byerekeye n'ubumenyi bw'amazi n'ibimera, umugezi w’Akagera ni wo mugezi w’ingenzi uri mu Karere ka KIREHE. Hari kandi n’ibiyaga 2 bikorerwamo uburobyi. Mu bimera, ubwatsi bugufi bugize igice kinini cy'Akarere buvanze n'urundi rusobe rw'ibimera n’ibiti. Uretse amashyamba yatewe n’akarere hari n’amashyamba y’abantu ku giti cyabo.
Ku byerekeye n’imiterere  y’ikirere ijyanye n’ubuhinzi, AKarere ka Kirehe gafite ibihe 4 by’umwaka bituma habaho guhinga ubutaka bumwe inshuro ebyiri mu mwaka. Ubuhinzi bwibanda cyane ku ihinduka ry’ikirere n’imvura. Akarere ka Kirehe nka kamwe mu turere twibasirwa cyane n’izuba ribangamira ubuhinzi, mu guhangana n’iki kibazo, ku bufatanye bw’akarere na MINAGRI hamaze gutunganywa ingomero esheshatu (6) zifata amazi y’imvura. Ayo mazi akaba ari yo azajya yifashishwa mu kuhirira ibihingwa mu gihe imvura yaba yabaye nke.

 

Imiterere y'ubutaka buri ku butumburuke bw’Akarere ka Kirehe, bugizwe ahanini n’uruvange bw’ubutaka butandukanye, bushobora kubyazwa umusaruro. Mu mibande no mu bishanga uhasanga ubutaka bwiza bwera cyane. Hari aho usanga ubutaka bw’urubuye ariko bwera. Gafite n’ibishanga binini nka SAGATARE, CYUNUZI, KINNYOGO I na KINNYOGO II. Hari n’ubwoko bw’ubutaka bugizwe n’umucanga, bujyanye n’ubwubatsi muri Bukora mu Murenge wa Nyamugari.

 

Umubare munini w’abaturage batuye mu midugududu. Iyi miturire itanga uburyo bwiza bwo kugera ku byangombwa by’iterambere ku baturage benshi mu karere. Iyi miturire kandi ifasha abaturage gukoresha neza ubutaka mu by’ubuhinzi. Ahatuwe henshi ni mu midugudu, muri santeri z’ubucuruzi n’umujyi wa NYAKARAMBI uri kugenda utera imbere hifashishijwe igishushanyo mbonera cy’umugi.

 

UBUKUNGU

Ubukungu bw’Akarere bushingiye cyane cyane ku buhinzi n’ubworozi aho usanga ubutaka bwiza kandi butanga umusaruro ushimishije (urutoki, ibigori, ibishyimbo, umuceri, inanasi,..). Akarere gafite kandi imirenge ikorerwamo ubworozi kurusha indi mirenge (Mpanga, Mahama, Nasho na Nyarubuye). Imibare yavuye muri EICV3 igaragaza ko ijanisha ry’abaturage bafite cyangwa barengeje imyaka 16:

Ø 88.3% by’abaturage ari abahinzi n’aborozi;

Ø 5% by’abaturage batanga serivisi (ubwikorezi, itumanaho, amahoteri, abakozi ba Leta,...);

Ø 4.9% by’abaturage ari abacuruzi;

Ø 1.8% by’abaturage bakora mu nganda, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no mu birombe.

 

 


 

IMIRENGE IGIZE AKARERE KA KIREHE

Akarere ka Kirehe kagizwe n’Imirenge 12:


GAHARA, GATORE, KIGARAMA, KIGINA, KIREHE, MAHAMA, MUSAZA, MUSHIKIRI, MPANGA, NASHO, NYAMUGALI NA NYARUBUYE.

UMURENGE

UMUBARE W’UTUGARI

UMUBARE W’IMIDUGUDU

GAHARA

6

80

GATORE

6

44

KIGARAMA

5

56

KIGINA

4

44

KIREHE

5

49

MAHAMA

4

37

MPANGA

7

54

MUSAZA

5

45

MUSHIKIRI

5

60

NASHO

5

42

NYAMUGARI

5

70

NYARUBUYE

3

30

Yose hamwe

60

612

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 1.     UMURENGE WA GAHARA

Ufite utugari 6 aritwo: Muhamba, Nyagasenyi, Nyakagezi, Murehe, Rubimba na Butezi

Ibiro by’ubuyobozi bw’Umurenge buri mu kagari ka Rubimba mu mudugudu wa Byimana.

Telefone y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge 0783382457

 

2. UMURENGE WA GATORE

Ufite utugari 6 aritwo: Muganza, Nyamiryango, Cyunuzi, Rwabutazi, Curazo na Rwantonde

Ibiro by’ubuyobozi bw’Umurenge buri mu kagari ka Nyamiryango mu mudugudu wa Karambi.

Telefone y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge 0783382183

 

3. UMURENGE WA KIGARAMA

Ufite utugari 5 aritwo: Kigarama, Nyankurazo, Kiremera, Nyakerera na Cyanya

Ibiro by’ubuyobozi bw’Umurenge biri mu kagari ka Kigarama mu mudugudu wa Kigarama.

Telefone y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge 0783382209

 

4. UMURENGE WA KIGINA

Ufite utugari 4 aritwo: Ruhanga, Rugarama, Rwanteru na Gatarama

Ibiro by’ubuyobozi bw’Umurenge biri mu kagari ka Rwanteru mu mudugudu wa Rwanteru II.

 Telefone y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge 0783382365

 


5. UMURENGE WA KIREHE

Ufite utugari 5 aritwo: Kirehe, Nyabikokora, Rwesero, Gahama na Nyabigega.

Ibiro by’ubuyobozi bw’Umurenge biri mu kagari ka Kirehe mu mudugudu wa Kirehe.

Telefone y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge  0783382152

6. UMURENGE WA MAHAMA

Ufite utugari 4 aritwo: Mwoga, Munini, Saruhembe na Kamombo  

Ibiro by’ubuyobozi bw’Umurenge biri mu kagari ka Kamombo mu mudugudu wa Kigufi.

Telefone y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge   0783382349

 

7. UMURENGE WA MPANGA

Ufite utugari 7 aritwo: Mpanga, Mushongi, Nasho, Bwiyorere, Kankobwa, Nyakabungo, na Rubaya  

Ibiro by’ubuyobozi bw’Umurenge biri mu kagari ka Nasho mu mudugudu wa Pilote

 Telefone y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge   0783382458

 

8. UMURENGE WA MUSAZA

Ufite utugari 5 aritwo: Musaza, Nganda, Kabuga, Mubuga na  Gasarabwayi

Ibiro by’ubuyobozi bw’Umurenge biri mu kagari ka Musaza mu mudugudu wa Musaza

 Telefone y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge  0783382154


9. UMURENGE WA MUSHIKIRI

Ufite utugari 5 aritwo: Bisagara, Rugarama, Rwanyamuhanga, Rwayikona na Cyamigurwa.

Ibiro by’ubuyobozi bw’Umurenge biri mu kagari ka Bisagara mu mudugudu wa Bisagara.

Telefone y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge  0783382193


10. UMURENGE WA NASHO

Ufite utugari 5 aritwo: Rubirizi, Rugoma, Ntaruka, Cyambwe na Kagese

Ibiro by’ubuyobozi bw’Umurenge biri mu kagari ka Rugoma mu mudugudu wa Kabigembe.

Telefone y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge 0783382496


11. UMURENGE WA NYAMUGALI

Ufite utugari 5 aritwo: Nyamugali, Kazizi, Bukora, Kagasa na Kiyanzi

Ibiro by’ubuyobozi bw’Umurenge biri mu kagari ka Nyamugali mu mudugudu wa Nyamugali.

 Telefone y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge 0783382192


12. UMURENGE WA NYARUBUYE

Ufite utugari 3 aritwo: Nyarutunga, Mareba na Nyabitare

Ibiro by’ubuyobozi bw’Umurenge biri mu kagari ka Nyarutunga mu mudugudu wa Remera.

Telefone y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge 0783382170