Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere asabwa gushyira mu bikorwa ingengo y'Imari yatowe

Ingengo y’imari y’Akarere ka Kirehe mu 2017-2018 ingana na miliyari 12 na miliyoni 631 n’ibihumbi429 na 297,iyi niyo ngengo y’imari yatowe n’inama Njyanama y’Akarere ka Kirehe.

Nyuma yo kwemeza iyo ngengo y’imari ku bwisanzure bw’amajwi 100/100 y’abitabiriye inama Perezida w’inama Njyanama y’Akarere Rwagasana Ernest yavuze ko ingengo y’imari imaze kwemezwa ishyikirizwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere Zikama Eric kugira ngo itangire ishyire mu bikorwa.

Intumwa ya Minisiteri y’Imari Dusenge Everyne yasabye abajyanama ba Kirehe kutagira impungenge ku mihigo no ku ngengo y’imari batoye abasaba gukorana n’abafatanyabikorwa akaba yabasabye ko ingengo y’imari yakoreshwa ibyo yagenewe nk’uko byemejwe mu nama Njyanama y’Akarere.

Abajyanama bishimiye uburyo ingengo y’imari igiye gukemura ibibazo bitandukanye mu mirenge bahagarariye.

 

Rwagasana Ernest yakomeje yibutsa abagize inama Njyanama y’Akarere kuba hafi Nyobozi mu gushyira mu bikorwa ibikubiye mu ngengo y’imari baharanira iterambere ry’igihugu no kuzamura umuturage.

Iyi nama Njanama y’Akarere ka Kirehe yari yitabiriwe n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge,Abakozi b’AKarere,hamwe na bamwe mu bikorera bakorera mu karere ka Kirehe.

 

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*