Umuyobozi w'Akarere aha ikiganiro abitabiriye Gahara

Kuri uyu wa 24/05/2018, mu kagari ka Gasarabwayi mu murenge wa Gahara hatangijwe ku mugaragaro ukwezi k’umuryango (Gender Accountability) abaturage bo mu murenge wa Gahara bemeza ko umugoroba w’Ababyeyi ariwo wabaye igisubizo cy’amakimbirane mu miryango.

Hatangizwa ku mugaragaro ukwezi k’umuryango umuyobozi w’Akarere ka Kirehe yibukije abitabiriye iki gikorwa  kwitabira gahunda zose zateguwe muri uku kwezi k’umuryango bibanda mu bikorwa bizamura imibereho myiza n’iterambere ry’umuryango birimo gusezerana imbere y’amategeko kugirango umugore n’umugabo bagire uburenganzira bangana,kunoza isuku ku mubiri no mu ngo,kwandikisha abana mu bitabo by’irangamimerere n’ibindi bikorwa byateza imbere umuryango.

Umuryango wa Renzaho Valens na Mukakarisa Laurence aavuga ko yagiranaga amakimbirane mu muryango ariko nyuma yo kwitabira umugoroba w’ababyeyi byabafashije gukomeza urugo rwabo ubu kugeza ubu bakaba bavuga ko babanye neza.

Bakomeza bavuga ko umugoroba w’ababyeyi wababereye igisubizo cyo kwitandukanya n’amakimbirane bagiranaga mu rugo kandi ko ubu babanye neza ndetse n’abaturanyi babo babihamya, barasaba abagabo kugana umugoroba w’ababyeyi kuko wababereye umuti mwiza mu gutanga amahoro mu rugo rwabo.

 

Muri uku kwezi k’umuryango mu Karere ka Kirehe abaturage barakangurirwa kwandikisha abana mu bitabo by’irangamimerere,gukangurira imiryango ibana mu buryo butemewe n’amategeko kugirango basezerne mu mategeko,insanganyamatsiko iragira iti: “Twiyubakire umuryango utubereye”

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*