Urugendo rwo kwibuka

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19/05/2018 Mu karere ka Kirehe ku bufatanye n’umuryango w’Abarokotse Jenoside barangije Amashuri Makuru na Kaminuza (GAERG) bibutse imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Karere ka Kirehe na Ngoma, ni umu muhango wabereye ku rwibutso rwa Nyarubuye ruherereye mu murenge wa Nyarubuye.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, yasabye ababyeyi guha abana uburere bubaganisha ku kwanga ikibi, bubatoza gukora icyiza,Guverineri akaba yibukije ko  dukwiye gutekereza ku ruhare rw’ababyeyi mu gutanga uburere bukwiye.

Yasabye ababyeyi gutekereze ku burere baha abana babo,akaba asaba ko umuntu waba ugifite ingengabitekerezo ya Jenoside kuyireka no guhitamo gukora icyiza bakigisha abana babo uburere bwo gukora icyiza.

Uwo muhango ubaye ku nshuro ya 10, wabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka rwahereye mu gasantere ka Nyarutunga rugera ku rwibutso rwa Nyarubuye, mu yahoze ari Komine Rusumo (muri aka gace hiciwe urw’agashinyaguro Abatutsi benshi).

Mazimpaka Olivier ni Perezida wa GEARG yibukije ko iyo miryango yishwe igashira ariko ko urumuri rwayo rutigeze ruzima. Yavuze ko kuza kwibukira I Nyarubuye ari gahunda yo kongera  kubabwira ngo ntimukazime, twararokotse,yakomeje avuga ko kwibuka imiryango yazimye byibutsa neza umugambi wa Jenoside wari ugambiriye kwica umuryango wose.

Musabyimana Jeanne D’Arc warokokeye I Nyarubuye yavuze ko ubwo babicaga bamwe mu bari bagize umuryango bababwiraga ko kuba barabahaga amata byari ubwirasi,mu buhamya bwe yavuze uburyo bahababariye n’uko abatutsi bishwe bashinyaguriwe anatanga ubuhamya bw’icyizere ku barokotse muri rusange.

Mu Karere ka Kirehe habaruwe imiryango 245 yari igizwe n’abatutsi 1044,yazimye naho mu Karere ka Ngoma kabaruwemo imiryango yazimye 704 yari igizwe n’abatutsi 2,915,hamaze kubarurwa mu turere 19 imiryango 9706 yazimye yari igizwe n’abantu 42,647.

Umuyobozi w’Akarere asoza umuhango wo kwibuka imiryangon yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yashimiye umuryango w’Abarokotse Jenoside barangije Amashuri Makuru na Kaminuza (GAERG) kuri gahunda yo gufatanya gutegura kwibuka imiryango yazimye abizeza ko ubu bufatanye n’Akarere ka Kirehe buzakomeza.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*