Mu mwiherero w’abagize inama Njyanama mu Karere ka Kirehe kuva kuri uyu wa gatandatu  tariki ya 12 Gicurasi 2018 usozwa ku itariki 13 Gicurasi 2018,witabiriwe n’abagize inama Njyanama y’imirenge n’Akarere hamwe n’Abayobozi b’imirimo n’abashinzwe inzego z’umutekano mu Karere ka Kirehe  bari kuganira kuri bimwe mu bibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abatutrage n’iterambere ry’Akarere, kugira ngo habeho gukomeza gusigasira ibyagezweho kandi abaturage bose basenyere umugozi umwe mu rugamba rw’iterambere.

Atangiza uyu mwiherero ku mugaragaro, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred  yavuze ko nubwo hari byinshi bimaze kugerwaho mu Karere ka Kirehe, ngo ariko ntawakwirengagiza ko hakiri na bimwe mu bibazo bishobora kuba inzitizi ku iterambere ry’umuturage bikaba bisaba kubyitaho kugira ngo biteze imbere Akarere.

Guverineri yagize ati: ”uyu ni umwanya mwiza wo kuganira ku bibazo bimwe na bimwe bibangamiye Akarere, ibibazo bishobora kuba bibangamiye abaturage duhagarariye”. Guverineri w'Intara y'iburasirazuba yibukije abajyanama ko mu nshingano zabo za mbere ari ukugira inama abatuye Akarere mu rwego rwo kubateza imbere bakaba bakabagira inama ku bitagenda neza bityo bikaba byakosorwa

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba yatanze impanuro ku bagize inama Njyanama y'Akarere ka Kirehe abasaba ko bita ku nshingano zabo mu rwego rwo guteza imbere umuturage.

Perezida w’inama Njyanama y’Akarere ka Kirehe Rwagasana Ernet yavuze ko by’umwihariko, iki gihe bagiye kumara mu mwiherero ari umwanya wo kwisuzuma no gukomeza kunoza imikorere n’imikoranire,hagamijwe gukomeza guteza imbere imibereho y’abaturage,kwita ku nshingano zabo nk’abanjyanama ziganisha ahanini ku gukora ubuvugizi no gufasha komite Nyobozi y’Akarere kwesa imihigo.

Uyu mwiherero ni igihe kandi cyo kugena icyerecyezo kibereye ku baturage no kurushaho gufasha abaturage gutekereza ibikorwa byabateza imbere hashingiwe ku kubyaza umusaruro amahirwe ahari n’ibindi bikorwa byashorwamo imari mu Karere ka Kirehe.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Muzungu Gerald akaba yagejeje ku bitabiriye uyu mwiherero aho imyanzuro y'umwiherero w'Abayobozi b'Inzego z'Ibanze na MINALOC wabaye kuwa 28-30/03/2018 aho igeze ishyirwa mu bikorwa. 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba Habimana Kizito akaba yatanze  yatanze ikiganiro ku buryo bwo bwo kugera ku mikorere inoze no guhuza ibikorwa aho yasabye abitabiriye umwiherero kwita ku baturage mu rwego rwo gukemura ibibazo bahura nabyo mu buzima bwa buri munsi.

Uyu mwiherero wasojwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Kirehe Rwagasana Ernest akaba yasabye abitabiriye umwiherero gushyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwemo mu rwego rwo gukomeza guteza imbere Akarere

 

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*