Abana bari mu ishuri

Kuri uyu wa 02 Gashyantare 2018 abanyeshuri n’abarezi ku Rwunge rw’Amashuri rwa Gashongora (GS Gashongora), mu Murenge wa Gahara, mu Karere ka Kirehe, bishimiye itahwa ry’amashuri aho bavuga ko bashimira Leta yashyizeho gahunda yo kubaka ibyumba by’amashuri bine kuri iri shuri.

Ibi byumba 4 byubatswe kuri iki kigo, ni bimwe muri 28 n’ubwiherero 36 byubatswe hirya no hino mu mirenge 12 igize Akarere ka Kirehe mu buryo budasanzwe, gahunda yatangijwe mu mpera z’umwaka wa 2017.

Mukandarikanguye Géraldine, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe  imibereho myiza y’abaturage, avuga ko ibi byumba by’amashuri bije gukemura ikibazo cy’ubucucike, gusa akagaragaza ko ikibazo cy’ubucucike  mu bigo by’amashuri  hakaba hakenewe  ubufatanye  ngo gikemuke burundu.

Akomeza avuga ko hagikenewe kubaka ibindi ibyumba by’amashuri, hakaba hari n’imirenge yubatsemo ibyumba  by’amashuri bitari muri iyi gahunda idasanzwe akaba avuga ko ari gahunda ikomeje gushyira imbaraga mu kubaka ibyumba by’amashuri kugira ngo hatabaho abana babuzwa amahirwe yo kwiga bitewe n’impamvu iyo ari yo yose.

Ubuyobozi bw’Akarere bukaba bwashimiye abaturage bo muri ubushake n’umusanzu batanze mu kubaka ibyumba by’amashuri byatashywe, abanyeshuri basabwa kwiga bashyizeho umwete, kandi buri mwana wese ugejeje igihe cyo kwiga akiga.

Ibyumba by’amashuri 28 n’ubwiherero 36 bwubatswe mu buryo budasanzwe  kuva muri Nzeri 2017 mu Karere ka Kirehe, byuzuye bitwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 196, byubatswe ku bufatanye bw’inzego zitandukanye zirimo Akarere,  abaturage n’ingabo z’u Rwanda.

Abaturage bakaba basabwa kugira uruhare mu kubungabunga ibi byumba by’amashuri byubatswe, dore ko banazi imbaraga nyinshi byasabye, kuko n’abo ubwabo babigizemo uruhare.

Iyi gahunda yo kubaka ibyumba by’amashuri bishya no gusana ibishaje ni gahunda yo gukemura ikibazo cy’ubucucike mu mashuri, bwatumaga hamwe na hamwe abana batiga neza.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*