Abitabiriye umunsi mukuru w'Intwari

Kimwe n’ahandi mu Rwanda kuri uyu wa 01/02/2018 mu karere ka Kirehe hizihijwe umunsi w’intwari ukaba wizihirijwe mu mudugudu wa Gisanze mu kagari ka Mwoga mu murenge wa Mahama mu kwizihiza umunsi w’Intwari mu karere ka Kirehe hakaba haratanzwe ubutumwa bujyanye n’Umunsi w’Intwari wizihijwe ku nshuro ya 24 ukaba kandi wizihirijwe mu gihugu hose.

Abayobozi bari mu munsi mukuru bakaba bibukije abitabiriye umunsi mukuru ko Intwari ari umuntu ukurikirana icyo yiyemeje kugeraho kikavamo igikorwa cy’ikirenga gifitiye abandi akamaro. Abikorana ubupfura n’ubwitange bihebuje, kandi akirinda ubugwari mu migirire ye, ntagamburuzwe n’amananiza.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe ka Kirehe Muzungu Gerald yibukije ko ubutwari bugaragaririra mu bikorwa umuntu yakoze, akamaro byagize ndetse n’urugero byatanze avuga ko Ubutwari bugaragarira mu ndangagaciro nko kugira umutima ukomeye kandi ukeye, gukunda igihugu, kwitanga, kugira ubushishozi, kugira ubwamamare mu butwari, kuba intangarugero, kuba umunyakuri, kugira ubupfura no kugira ubumuntu.

Yibukije ko igikorwa cy’ubutwari gishobora kugaragarira mu byiciro byose by‘imibereho y’abantu n’iy’igihugu, nko kugitabara, kukirengera no kugiteza imbere mu bukungu, mu mibereho myiza, mu buyobozi bwiza, mu byerekeye umutekano, amahoro, mu bumenyi n’ikoranabuhanga n’ibindi.

Nkuko insanganyamatsiko ku munsi w’INtwari ku nshuro ya 24 yagiraga iti: «Dukomeze ubutwari twubaka u Rwanda twifuza».

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Muzungu Gerald yavuze ko igamije kwibutsa ko ubutwari bugaragazwa no guha agaciro igihugu cyacu, bigashingirwaho mu bikorwa byose byubaka Igihugu,ikaba ifasha kuzirikana Intwari z’Igihugu zitanze kugira ngo zubake igihugu, Abanyarwanda babishingireho biteza imbere, badategereje ak’imuhana kandi bihitiremo icyerekezo n’inzira bazanyura bagamije kubaka imibereho n’imibanire myiza,iterambere n’ubukungu,ubuyobozi bwiza, amahoro n’umutekano.

Mu karere ka Kirehe hakaba ku wa kabiri tariki 31 Mutarama 2018 harabaye Igitaramo gisingiza Intwari z’Igihugu mbere y’uko umunsi mukuru w’Intwari uba.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*