Abayobozi mu gikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge

Kuri uyu wa kane tariki ya 25/01/2018  mu kagari nka Rwantonde ho mu murenge wa Gatore abayobozi mu nzego za Leta barimo Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Francis Kaboneka, uw'Urubyiruko, Rosemary Mbabazi, abayobozi b’Ingabo na Polisi bakanguriye ibyiciro bitandukanye by’abaturage kwirinda ibiyobyabwenge bigaragara cyane cyane mu rubyiruko.

itandukanye, aho aviriyeyo atangira kwikorera, ubu akaba afite akazi kamwinjiriza amafaranga.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yavuze ko umwanzi w’ibanze w’urubyiruko uyu munsi ari ibiyobyabwenge, yakomeje avuga ko abishora mu bucuruzi bw'ibiyobyabwenge badashobora kwihanganirwa.

Minisitiri akomeza avuga ko  ibiyobyabwenge ari kimwe mu by’ingenzi bidindiza iterambere ry’igihugu kuko ntawateza igihugu imbere yarabaye imbata y’ibiyobyabwenge, dore ko ubinywa aba atakijya mu ishuri abandi bagatabwaho amafaranga menshi igihe bari mu bigo ngororamuco bifasha ababaswe n’ibiyobyabwenge.

Minisitiri w’urubyiruko Mbabazi Rosemary yasabye urubyiruko kurangwa no gufata ibyemezo binoze kandi bibateza imbere, abasaba gukorana na Polisi kugirango abanywa n’abacuruza

Akaba ashimira inzego z'umutekano zidahwema kurwanya ibiyobyabwenge akaba avuga ko abishora mu bucuruzi bw'ibiyobyabwenge badashobora kwihanganirwa kuko byangiza abanyarwanda cyane urubyiruko.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Theos Badege, yavuze ko ibiyobyabwenge bigira ingaruka ku  buzima bw’ubikoresha, asaba abatuye akarere ka Kirehe kimwe n'ahandi mu gihugu kwirinda kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge kuko bihanwa n'amategeko, kandi ko Polisi yashyizeho ingamba zikomeye zo kubikumira no gufata ababyishoramo.

Mu buhamya bwe, Musabyemungu yavuze ko yatangiye abinywa gake yigana bagenzi be, bigera ubwo bimubata, nyuma aza kubireka akaba yicuza igihe yataye.

Musabyemungu  Vedaste  mu buhamya yatanze yavuze ko yarwanye urugamba rukomeye kugira ngo ave mu biyobyabwenge  kuko udutsiko tw’abanywa urumogi turi hanze aha iyo babonye ubunywa abivuyemo bakomeza kukugendaho bagushuka ngo ubisubiremo.

Yavuze ko kugirango abivemo yafashwe akajyanwa mu kigo ngororamuco, yiga imyuga

Muri iki gikorwa cy'ubukangurambaga bwo kwirinda ibiyobyabwenge, hakaba kandi hangijwe inzoga z’inkorano zitemewe mu Rwanda n’urumogi.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*