Dr. Mukabaramba Alvera Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC

Kuri uyu wa 24/01/2018 , Dr Alvera Mukabaramba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ,wifatanyije n’abatuye mu kagari ka Kabuga mu murenge wa Musaza mu nama nama, yasabye abatuye uyu murenge n’abatuye akarere ka Kirehe muri rusange gufatanya n’inzego zitandukanye guhangana n’ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi byose bibangamira iterambere ry’umuturage.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Alvera Mukabaramba, wifatanyije n’abana bo mu ntara y’Iburasirazuba mu nama yabo, yabasabye gufatanya n’inzego zitandukanye guhangana n’ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi byose bibangamira iterambere ry’umwana.

Asura abaturage  b’Utugari twa Gasarabwayi, Kabuga na Nganda mu Murenge wa Musaza  Umunyamabanga wa Leta Dr. Mukabaramba Alvera yabibukije gukurikiza amategeko abagenga nkuko bari kubikangurirwa muri gahunda y’icyumweru cyahariwe ubufasha buhabwa abaturage mu by’amategeko.

Dr. Mukabaramba yabibukije ko gahunda y’ubufasha mu by’amategeko imaze imyaka 8 ikorwa kugira ngo abaturage bafashwe gusobanurirwa amategeko ndetse hari n’aho biba ngombwa muri iki cyumweru hakarangizwa imanza zaciwe.

Yagize ati: “ Iyo umuturage atazi amategeko ashobora kugwa mu cyaha cyangwa akagikora atazi ko gihanwa, ashobora kandi kuvutswa uburenganzira agenerwa n’ayo mategeko”,yakomeje avuga ko Leta idashobora kwihanganira ibiyobyabwenge byica abaturage,avuga ko icyi cyumweru kizajya gifasha abaturage kongera ubumenyi burebana n’amategeko.

Dr. Mukabaramba yaboneyeho gukangurira abaturage muri rusange  kwihatira kumenya amategeko kugira ngo ajye abarengera, abarinde kugwa mu byaha ndetse ubumenyi bayafiteho babufashije bagenzi babo batayazi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu akaba Madame Mukabaramba Alvera yaganirije abaturage ku kurwanya ibiyobyabwenge ndetse abibutsa ko hari amategeko ahana ababikoresha, ababikora, ababikwirakwiza n’ababigiramo uruhare urwo ari rwo rwose muri rusange.

Iyi gahunda ikaba yabaye mu gihe icyumweru cyahariwe gutanga ubufasa mu by’amategeko cyatangiye tariki ya 22/01/2018 kikazasozwa tariki ya 26/01/2018 kikaba gifite insanganyamatsiko igira iti: “Menya amategeko uharanire uburenganzira bwawe”.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*