Ubukangurambaga ku miyoborere n’imibereho mu muryango byatangirijwe mu Karere ka Kirehe

Kuri uyu wa 11/10/2017, mu murenge wa Gatore mu Kagari ka Nyamiryango,umudugudu wa Gashanga ho mu  karere ka Kirehe ku rwego rw’igihugu hatangirijwe ku mugaragaro ubukangurambaga ku miyoborere n’imibereho myiza mu muryango,aho insanganyamatsiko yagiraga iti: “Twubake u Rwanda twifuza,duteza imbere imiyoborere myiza,twita ku muryango.” Ni igikorwa cyatangijwe ku mugaragaro na Madamu wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’U Rwanda Jeannette KAGAME,ubu bukangurambaga bukaba bwarateguwe mu rwego rwo gukjomeza guteza imbere imiyoborere myiza hagamijwe kugira imiryango itekanye.

Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Esperance Nyirasafari, yibukije abitabiriye ibirori byo kwizihiza uyu munsi mukuru ko intego z’ibanze z’ubu bukangurambaga ko ari ukumenya no gukemura ibibazo mu mitangire ya serivisi cyane cyane mu nzego z’ibanze,kurushaho kwimakaza ihame ry’uburinganire no gukemura ibibazo bikigaragaraga mu muryango ndetse no kurushaho kubungabunga uburenganzira bw’umwana.

Ubu bukangurambaga bukaba bwatangirijwe mu kagari ka Nyamiryango mu murenge wa Gatore,mu kagari ka Gashanga ahabereye umuhango wo kwizihiza umunzi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa ubusanzwe wizihizwa tariki ya 15/10/2017,hakaba kandi hatangijwe ukwezi kw’imiyoborere n’icyumweru cy’ubuzima.

Yakomeje yibutsa abitabiriye uyu muhango kwita ku kurengera uburinganire n’iterambere ry’umuryango no kurengera abana no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana.

Madamu wa Perezida wa Repubulika y’U Rwanda Jeannette Kagame akaba ari nawe mushyitsi mukuru yibukije abitabiriye umuhango ko ari ngombwa kwita ku bukangurambaga mu rwego rwo kurwanya impfu n’indwara z’abana,no kwita ku muturage akaba yagira ubuzima buzira umuze,kugira umuryango uzira amakimbirane kandi ufite imibereho myiza no kubaka ubuzima bwiza bw’ejo hazaza bw’abana b’abanyarwanda.

Mme Jeannette Kagame yavuze ko Leta ubu iri gushyira imbagara muri gahunda zita ku kunoza uburere mu miryango, imiyoborere myiza n’ubuzima kugira ngo hubakwe igihugu gifite ejo heza.

Muri ibi bihe hagenda hagaragara imyitwarire mibi mu rubyiruko iteje inkenke ejo hazaza h’u Rwanda, iyi myitwarire usanga ahanini ifite aho ihuriye n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge cyangwa ibibazo byo mu miryango.

Mu ijambo rye Mme Jeannette Kagame asa n’ukomoza ku gisubizo cya bene ibi bibazo yasabye ababyeyi guhagurukira uburere bw’abana.

Yibukije abitabiriye uyu muhango ko bagomba gushaka umwanya wo kuganira ku burere bw’abana, bareba ibikenewe byose, kugira ngo babashe gukura no kwiga neza.

Naho urubyiruko rwo yarubwiye ko ubuzima bwarwo bushingiye ku mahitamo meza bakora uyu munsi,yavuze ko u Rwanda ubu rwifuzwa ari urufite impinduka zigaragara. Ati “impinduka zihera ku muntu, umuryango, igihugu, Akarere n’isi duherereyemo.”

Muri iki gikorwa habayeho n’umuhango wo korozanya kw’imiryango muri gahunda ya Girinka Munyarwanda ya Nyakubahwa Perezida wa Repulika y’U Rwanda hakaba imiryango 10 yoroje itagiraga inka aho mu karere ka Kirehe kuri uyu munsi hatanzwe inka 78,hatanzwe amata,hatangwa amagari 15 ku bana bafite ubumuga,hakaba habayeho no gukingira indwara y’iseru na Rubeyole.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*