Abitabiriye gutaha umudugudu w'icyitegererezo

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30 Nzeli 2017, ubwo hakorwaga umuganda rusange usoza ukwezi kwa Nzeri hatashywe ku mugaragararo umudugudu w’icyitegerezo uzatuzwamo abaturage batishoboye barimo n’abakuwe mu manegeka.

Ni umudugudu w’icyitegererezo uherereye mu mudugudu wa Pilote mu kagari ka Nasho mu murenge wa Mpanga  urimo inzu 32 zubatswe mu buryo bwa "4 in 1",zikaba zizatuzwamo abaturage batishoboye barimo n’abakuwe mu manegeka.

Imwe muri iyi midugudu mu karere ka Kirehe yatangiye gutuzwamo abaturage ariko naho bataratuzwamo haracyashyirwamo ibikoresho kugira ngo bayatuzwemo bidatinze,

Uyu mudugudu watashywe urimo n’ibindi bikorwa remezo birimo ishuri, ivuriro,igikumba rusange.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Muzungu Gerald akaba yarasabye abatujwe muri aya mazu kuyafata neza,yboneyeho kandi kubagezaho ikiganiro kivuga ku bumwe n’ubwiyunge,gushishikariza abahatuye gutanga ubwisungane mu kwivuza,anakangurira abaturage kwita ku bageze mu zabukuru.

Depite Mujawamariya Berthe akaba yibukije abatujwe muri uyu mudugudu w’icyitegererezo ko bahera kubagaragara ko badafite amikoro mu rwego rwo kubavana ahantu hatameze neza kugira ngo babe ahantu heza,akaba abasaba ko ibi bigomba kujya bikurikizwa,akaba nawe yasabye abatujwe muri aya mazu kuyafata neza.

Muri uyu muganda rusange hakaba haratangiwemo n’ibiganiro bitandukanye birimo gushishikariza abaturage gutanga ubwisungane mu kwivuza,kwitegura neza icyumweru cyahariwe ubumwe n’ubwiyunge,kwitegura umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka w’abasheshe akanguhe hamwe n’ubutumwa bw’umuvunyi bwo kwirinda abatekamutwe

 

  

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*