Mu rugendo rwo kwamagana ruswa n'akarengane

Kuri uyu wa 27/09/2017, mu Karere ka Kirehe habaye urugendo rwo kwamagana ruswa n’akarengane hakaba haratanzwe ibiganiro bitandukanye byerekana ububi bwa ruswa aho bavuze ko ruswa igira ingaruka mbi mu mibereho y’umuntu ku giti cye no ku iterambere ry’igihugu muri rusange.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukandarikanguye Gerardine yasobanuye ko ruswa ari igikorwa icyo aricyo cyose  cyo kwifashisha umwanya,ububasha cyangwa icyubahiro ufite mu rwego rwa Leta,mu kigo cya Leta cyangwa icyigenga mu kigo cy’amahanga cyangwa imiryango mpuzamahanga biri mu gihugu cyangwa ububasha wahawe ku bw’umurimo uwo ariwo wose,ubikoresha mu buryo bunyuranije n’amategeko,wiha,uha undi cyangwa waka indonke cyangwa gukorerwa imirimo mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Uyu muyobozi w’Akarere wungirije akaba yakomeje asobanura ko zimwe mu ngaruka ziboneka mu ku buyobozi bwamunzwe na ruswa usanga ubuyobozi butakaza icyubahiro n’icyizere mu baturage,serivise zitangwa nabi kuko inyungu bwite arizo zishyirwa imbere n’uburenganzira bw’abaturage ntibwubahirizwe ibi kandi bikaba bigendanye no kugira ingaruka mbi ku mibereho y’umuntu ku giti cye no ku iterambere ry’igihugu muri rusange.

Umuyobozi w’Akarere wungirije akaba yaribukije abitabiriye urugendo rwo kwamagana ruswa n’akarengane guharanira kuba inyangamugayo no gushyira inyungu rusange no kumenya uburenganzira bwa buri wese no kubwubahiriza,insanganyamatsiko y’umunsi wo kurwanya ruswa n’akarengane ikaba igira iti: “Tanga umusanzu wawe,utunga agatoki ruswa”. 

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*