Abitabiriye umuganura

Kuri uyu wa 27 kanama 2017 kimwe n’ahandi mu Rwanda mu rwego rwo kubungabunga umuco no kuwushingiraho twiteza imbere ,U Rwanda rwizihije umuganura usanzwe wizihizwa buri mwaka mu karere ka Kirehe ukaba wizihirijwe mu murenge wa Nasho,Akagari ka Nasho mu mudugudu wa Gicaca ukaba wari ufite insanganayamatsiko igira iti: “ Umuganura isooko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira”.

Mu mateka y’u Rwanda, umunsi w’umuganura wari umunsi mukuru ukomeye haba i Bwami haba no ku baturarwanda, kuri uwo munsi umwami yamurikirwaga umusaruro w’abanyarwanda bavuye impande zose z’iguhugu,agasangira n’abaturage ndetse akishimana nabo.

Uyu muhango ukaba wari ufite akamaro ko gusangira no kwishimira umusaruro wabonetse,bikaba  byarakorwaga mu  mu gitaramo cyiswe icy’umuganura,

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Muzungu Gerald ubwo hizihizwaga umunsi w’umuganura yibukije abitabiriye umunsi w’umuganura ko umuco w’abantu ariwo ubaranga,ukaba n’ishingiro ry’imibereho n’iterambere rirambye ryabo,ibihugu bikaba bifite inshingano zo kubumbatira,kurengera no guteza imbere umuco wabyo.

Umuyobozi w’Akarere yibukije abitabiriye umuganura ko ari igihe ngarukamwaka cyubahwaga kandi ugahabwa agaciro mu muryango nyarwanda,kwizihiza umuganura muri iki gihe byarenze imbibi zo kwita ku buhinzi n’ubworozi gusa bighera no mu zindi nzego zireba ubuzima n’iterambere by’abanayarwanda,yibukije ko umuganura wizihizwa hishimirwa ibyagezweho byose ari mu bukungu,ubuzima,uburezi,ikoranabuhanga,n’ibindi.

Kwizihiza uyu munsi mukuru w’umuganura bikaba byarakorewe mu murenge wa Nasho aho byahuje abaturage bahatuye hamwe n’abayobozi barebera hamwe ibyo bagezeho bafata n’ingamba zo kubisigasira hagamijwe no kubyubakiraho mu iterambere rirambye.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*