Abitabiriye igenzura ry'imihigo

Ikigo  cy'ubushakashatsi n'isesengura kuri za Politiki z'imiyoborere mu Rwanda (IPAR)  kiri gukora isuzuma ry'imihigo mu karere ka Kirehe  kuva kuri  uyu wa gatatu 05/07/2017  kugeza ku wa kane tariki 06/07/2017. Ni igikorwa ngarukamwaka kiba kigamije kongera gusuzuma ibyo Akarere kagezeho mu mwaka w'ingengo y'imari y'umwaka, ndetse hanarebwa ibikwiye kwitabwaho kugira ngo iterambere rikomeze gusigasirwa.

Ukuriye iri tsinda ry'abashakashatsi muri IPAR, yavuze ko iri suzuma kimwe n'andi yabanje riri mu rwego rwo kugira ngo harebwe uko imihigo yagezweho bityo bifashe mu kumenya icyerekezo n'umurongo ngenderwaho mu iterambere ry'Akarere.

Uyu muyobozi yashimangiye kandi ko hazanarebwa imwe mu mihigo yari yareshejwe mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2015/2016 kugira barebe niba yarabaye imishinga ishobora kuramba ikazafasha n'abaturage mu iterambere ryabo. Iri tsinda kandi rikaba ryagiranye ibiganiro risuzuma ibikorwa ariko hakazabaho no kuganira n'ibyiciro byihariye birimo inama Njyanama, JADF, n'abagize komite nyobozi y'Akarere ku ruhare rwabo mu ishyirwa mu bikorwa ry'imihigo.

Muzungu Gerald  Umuyobozi w'akarere ka Kirehe , yavuze ko Kirehe ari Akarere gakomeje gukataza mu iterambere, akaba yanasobanuye ko muri uyu mwaka w'ingengo y'imari dusoza, hari hahizwe imihigo 84.

Gusa yasobanuye ko hari imwe m mihigo itarabashije kweswa bitewe n'impamvu zizwi, imwe muri yo ikaba ari umuhigo wo kugura ambulance enye ariko ko hari izayobeye muri Louanda muri Angola nibyo byatumye hari imwe mu mihigo itaragezweho neza ku bipimo byari bitegerejwe. Gusa ashimangira ko muri rusange imihigo yagezweho neza ku bufatanye n'inzego zose ndetse n'abakozi b'akarere muri rusange hamwe n’abaturage muri rusange kuko usanga akenshi uruhare runini ari urwabo. 

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*