Abitabiriye umunsi mukuru wo kwibohora

Umunsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 23 mu karere ka Kirehe byabereye ku rwego rw’Umudugudu, ku rwego rw’Akarere uyu munsi mukuru ukaba warabereye mu murenge wa Mushikiri mu kagari ka rwanyamuhanga aho abaturage baganirijwe ku icyo kwibohora bivuze mu Banyarwanda, ibyo bamaze kugeraho bibohora mu byiciro bitandukanye mu mibereho y’Abanyarwanda ndetse no kungurana ibitekerezo ku cyakorwa kugira ngo hasigasirwe ibyagezweho kandi barusheho gutera intambwe mu mibereho myiza y’Abanyarwanda ndetse n’abatugana.

Kuri uyu wa 04 Nyakanga wagezweho nyuma y'urugamba rutari rworoshye rwo kubohora u Rwanda, hanahagarikwa Genocide yari iri gukorerwa abatutsi n’ubwicanyi bwariho bukorerwa abanyarwanda batavugaga rumwe n'ubutegetsi bw’Igitugu bwari buriho icyo gihe, bwicishije abaturage ubukene, bubiba amacakubiri n’ivangura mu Banyarwanda, ubukungu bw’Igihugu bwari hasi n’ibindi bibi byinshi,nkuko Umuyobozi w’ingabo mu Karere ka Kirehe Lt. Col.Edgard Safari yabigarutseho.

Uyu muyobozi w’ingabo mu Karere ka Kirehe akaba avuga ko kubera imiyoborere mibi, u Rwanda rwagiye rurangwa n’amateka mabi ashingiye ku macakubiri n’inzangano, ihezwa rya bamwe ku nyungu z’Igihugu no mu bikorwa by’iterambere, gupyinaganzwa, gusenyerwa, kwicwa, gucibwa no guhezwa ishyanga, kutubaka ubuyobozi bushingiye kuri demokarasi no kutagira gahunda ihamye iteza imbere ubukungu bw’Igihugu n’ibindi.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Muzungu Gerald akaba avuga ko kwibohora bivuze muri rusange ubwisanzure mu bitekerezo, mu bikorwa, mu burenganzira bw’ibanze nk’umwenegihugu, ibyo bikagaragarira mu kwiha agaciro, kugaha abandi no kugaha Igihugu cyakubyaye.

Igisobanuro nyamukuru cy'umunsi nk'uyu ni icy'uko ubuzima bw'Abanyarwanda buhinduka, bukagira aho buva, bukagira ikindi cyerekezo gishya, kigamije iterambere.

Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 23 Abanyarwanda bibohoye ni ngombwa gusubiza amaso inyuma, bakumva neza icyo bibohoye, bakareba aho bavuye, aho bageze muri urwo rugamba rwo kwibohora n’intambwe isigaye kugira ngo bibohore burundu bityo bafate ingamba zihamye zo gutera indi ntambwe ibaganisha aheza h’igihugu cyacu.

Nyuma yo guhagarika jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yashyizeho gahunda nyinshi zitandukanye mu byiciro bitandukanye zigamije kuzamura iterambere n’imibereho myiza y'Umunyarwanda. Ibyagezweho bikaba bishingiye ku nkingi enye arizo Imiyoborere Myiza, Ubutabera, Iterambere ry’Ubukungu n’Imibereho Myiza y’Abaturage.

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*