Abaturage bo mu kagari ka Kiyanzi, umurenge wa Nyamugali, kuri uyu wa 24/06/2107 nyuma yo kwiyubakira poste de Sante  mu muganda rusange bahawe igihembo ku rwego rw’igihugu kubera uko bitwaye.

Bakoraga urugendo rurerure bajya kwivuza nkuko babyivugira, ubu barishimira ko baruhutse, kuko biyujurije ivuriro ‘Poste de Santé Kiyanzi-Rusumo’ ryuzuye ritwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 82 ibihumbi 903 n’amafaranga 800.

Akarere ka Kirehe Umurenge wa Nyamugari mu kagari ka Kiyanzi hakaba harabaye guhemba igikorwa cyabaye indashyikirwa mu marushanwa y’umuganda ku rwego rw’igihugu aho akarere ka Kirehe kegukanye umwanya wa mbere kagahabwa igikombe,certificate n’amafaranga Miliyoni imwe n’ibihumbi Magana atanu.

Ni ivuriro ryafunguwe ku mugaragaro, kuwa 25 Werurwe 2017, nyuma yo gusoza umuganda, wanakorewe aho ku rwego rw’akarere haterwa ubusitani ahakikije iyi nyubako.

Ni ivuriro rigizwe n’ibice 2, birimo ahavurirwa indwara zinyuranye n’izindi serivisi n’aho ababyeyi babyarira. Ryamaze kugezwamo ibikoresho n’abaganga, ku buryo na serivisi zo kuvura abaturage bazihabwa.

 Igitekerezo cyo kubaka iyi Poste de Santé ya Kiyanzi cyavuye mu batuye aka kagari ubwabo,binyuze mu buryo bwo gukusanya umusanzu w’amafaranga kuri buri muryango, no kubaka binyuze mu muganda, muri miliyoni zisaga 83 ryuzuye ritwaye, uruhare rw’abatuye Kiyanzi rugera kuri 70%, ibindi ni inkunga bahawe n’umuryango w’abagiraneza w’Abanyamerika barangajwe imbere na Jack Taggart.

Muzungu Gerald, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe yavuze ko igikorwa cy’ubudashyikirwa no kwishakamo ibisubizo abatuye mu kagari ka Kiyanzi bagezeho, gikwiye kubera abandi urugero rwo gukurikizwa.

Yagize ati “Ibi nibyo bigaragaza uruhare rw’abaturage mu majyambere y’igihugu. Iyi Poste de santé iragaragaza kwigira.

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Mukeshimana Gerardine akaba yarashimiye abaturage batuye mu kagari ka Kiyanzi kuba bariyubakiye ivuriro anabashimira kuba baratekereje iki gikorwa bakagishyira mu bikorwa akaba abasaba kugeza ubu gukangukira gukora isuku birinda icyazabateza indwara mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Ivuriro “Poste de Santé Kiyanzi_Rusumo” ryafunguwe ku mugaragaro kuwa 25 Werurwe 2017, ryatangiye kubakwa tariki ya 4 Gicurasi 2016. Kuba abaturage bararyiyubakiye bikaba aribyo byabahaye igikombe umuganda rusange usoza ukweizi kwa Kamena ku rwego rw’Akarere ka Kirehe 

 

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*