Ubwo hibukwaga  abari abakozi ba Komini Rusumo bazizeJenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 abitabiriye kwibuka bongeye kwibutswa ko guharanira ubumwe bw’abanyarwanda no gukora cyane ari byo bizakomeza kuzamura igihugu.

Ibi bikubiye mu butumwa bwatanzwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 23 Kamena 2017 Akarere ka Kirehe kibukaga abari abakozi ba Komini Rusumo bazize Jenoside.Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Muzungu Gerald, yavuze ko kwibuka abishwe muri jenoside muri rusange ari umwanya wo gusubiza amaso inyuma abantu bakareba akarengane kariho mu Rwanda, aho abantu bajijijwe uko bavutse, bityo hagakomeza gufatwa ingamba zo gukumira ikibi cyose. Yavuze ko abakozi bazize jenoside bari imbaraga igihugu cyabuze, akaba yasabye abakozi gukora cyane ngo buse ikivi cyasizwe n’abazize jenoside. Yibukije abitabiriye kwibuka ko ubu u Rwanda rufite imibereho myiza, bityo ko ari ngombwa ko abantu bashyira hamwe imbaraga bakubaka igihugu, kandi hagakomeza gufatwa mu mugongo abacitse ku icumu.

Mu izina ry’umuryango IBUKA, Urayeneza Daniel uhagaraiye Ibuka mu murenge wa Kirehe yasabye abitabiriye igikorwa cyo kwibuka ko bakwiye kurangwa n’ubunyangamugayo, ubutwari n’ubupfura byarangaga abazize jenoside. Yagaye abatatiye igihango cy’ubunyarwanda bagasesa amaraso y’abanyarwanda bagenzi babo, bagasenya igihugu bagatuma gitemba amaraso, ngo kandi cyaratembaga amata n’ubuki.

Urayeneza yasabye abaje kwibuka guharanira ko Jenoside itazongera kuba ukundi, kandi bakamagana ihakana n’ipfobya rya jenoside.

Mu ijambo rye, yashimiye ingabo za RPF Inkotanyi zahagaritse jenoside, anashimira ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe ko bwita ku mibereho y’abacitse ku icumu. 

 

Hon.Rusiha Gaston umudepite mu Nteko ishinga amategeko yibukije abitabriye kwibuka ko Jenoside yabaye kubera urwango rwari rwarabibwe mu banyarwanda biturutse ku miyoborere mibi y’abigishaga ivangura,bityo akaba yasabye abakozi bitabiriye kwibuka ko ari ngombwa gufata ingamba zo gukumira ivangura iryo ari ryo ryose.

Yibukije ko ivangura iryo ari ryo ryose ari ribi, ko ahubwo hakwiye gukomeza guharanira iterambere, no gushyigikira imiyoborere myiza.

Kugeza ubu mu Karere ka Kirehe ni ubwa mbere kwibuka abari abakozi ba Komini Rusumo iki gikorwa cyakozwe aho hamaze kumenyekana abantu batandatu gusa hakaba hagikomeza igikorwa cyo gushakisha n’abandi bataramenyekana.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*