Abayobozi bitabiriye inama

Kuri uyu wa gatatu  tariki ya 18 Gicurasi 2017,  mu Karere ka Kirehe Abasenateri bagiranye ibiganiro n’abayobozi mu nzego zose, mu rwego rwo kumenyekanisha amahame remezo ateganywa mu ngingo ya 10 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015,ni inama yitabiriwe n’abahagarariye abandi mu nzego zitandukanye mu Karere  ka Kirehe bakaba bavuga ko kwigishwa amahame remezo akubiye mu Itegeko Nshinga ari ingenzi kuko bakwiye kuyamenya neza bakayagira ayabo, bagashobora no kuyigisha  n’abandi.

Hon. Mike Rugema avuga ko bahisemo kwigisha amahame remezo y’ingenzi atandatu bahereye ku bayobozi mu rwego rwo kurushaho kuyamenyesha abanyarwanda bose,akaba yibukije ko amahame remezo ari imirongo migari imiyoborere y’Igihugu yubakiyeho, ibi bikaba bisobanuye ko politiki, amategeko, gahunda n’ibikorwa bya Leta biba bishingiye ku mahame remezo kandi bikaba bigamije ishyirwa mu bikorwa ryayo nk’imirongo nyamukuru igihugu cyiyemeje kubakiraho icyerekezo cyacyo.

Hon. Mike Rugema  akaba avuga ko icyo bagamije mu turere dutandukanye tw’igihugu ari  ugusobanura amahame remezo akubiye mu itegeko nshinga kuko ari yo shingiro ry’igihugu, ngo ni yo agena imyubakire y’igihugu.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Muzungu Gerald  agira ati Aya mahame remezo aruzuzanya n’inshingano zacu, kuko ari twe tugomba kuzamura imyumvire y’abo tuyoboye tubafasha kuzamuka mu iterambere.”Akaba yashimiye abasenateri ku nama nzinza bakomeza kugira abo bahagarariye mu rwego rwo guteza imbere igihugu.

Ni inama yitabiriwe na Komite Nyobozi y’Akarere, abagize Inama Njyanama y’Akarere, Biro z’Inama Njyanama z’Imirenge, abayobozi b’amashami ku rwego rw’Akarere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, inzego z’umutekano, inzego zihagarariye urubyiruko, abagore n’abafite ubumuga, abikorera, abayobozi b’ibigo by’amashuri, amavuriro, amadini n’amatorero.

 

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*